Urukiko rwirengagije amasezerano yo ku wa 20/12/2002 aho bumvikanaga na NTAGANDA ko inyungu zibarirwa ku 10 Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Urukiko rwirengagije amasezerano yo ku wa 20/12/2002 aho bumvikanaga na NTAGANDA ko inyungu zibarirwa ku 10. [9] FINA BANK ivuga ko Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutitaye ku masezerano y’ubwumvikane yo kuwa 20/12/2002 yerekeranye n’uburyo bwo kwishyura umwenda kandi yarangizaga impaka, kuko yagabanyaga inyungu zavuye kuri 18% zigashyirwa kuri 10% . FINA BANK ikaba ivuga ko ibona nta mpamvu Urukiko rwari kuyima inyungu ku mwenda yahaye NTAGANDA rugahitamo kumugenera indishyi rushingiye ku byabaye mbere y’ariya masezerano y’ubwumvikane. [10] Me NKURUNZIZA François Xavier uburanira NTAGANDA we asubiza ko urukiko rwagaragaje ko imyitwarire idakwiye Banki nk’umunyamwuga ariyo yatumye itagenerwa inyungu, runasobanura kandi ko kuba FINA BANK yarakoresheje ingwate ya 20% icyo itagombaga gukora , ikanavanga Crédit par Signature na Crédit de décaissement yari isanzwe, bituma nta nyungu NTAGANDA agomba kubazwa mbere y’itariki ya 18/12/2001 ari naho Credoc yishyuriweho; kandi ko urukiko rwagaragaje ko ifumbire NTAGANDA yari yaratumije yageze mu gihugu mbere y’uko credoc yishyurwa ku buryo bituma nta nyungu NTAGANDA agomba kwishyura. [11] Kuri iyo ngingo y’ubujurire , Urukiko rusanga mu gihe Banki idahakana ko inyungu zagombaga kugenderwaho muri iriya nguzanyo ari 9 %, kandi itari yarabimenyesheje NTAGANDA, itahindukira ngo ivuge ko hagenderwa ku masezerano amubarira inyungu ziremereye, cyane ko Bank nk’umunyamwuga w’inzobere yari ifite inshingano zo kumenyeshaNTAGANDA inyungu yari afite muri refinancement BNR (100%) kuko amafaranga yagombaga gukoreshwa atari aya FINA BANK nk’uko n’umucamanza wa mbere yabibonye, ubujurire bwa FINA BANK kuri iyi ngingo rero bukaba nta shingiro bufite. b . Kuba ubukerererwe bwose bwabaye mu kurekura inguzanyo no kubona ifumbire byaraterwaga kandi binasabwa na NTAGANDA. [12] FINA BANK ivuga ko NTAGANDA yanditse ibaruwa asaba kongererwa igihe cya crédit documentaire, ibaruwa ye isaba ivanwaho ry’inguzanyo “crédoc” kuri toni 1.180 z’ifumbire, inyandiko (message suift) igaragaza ko FINA BANK yafunguye “credoc” ku gihe cyumvikanweho, amabaruwa anyuranye agaragaza icyatumye habaho kongera igihe cy’inguzanyo “crédoc” kandi bisabwe na NTAGANDA ubwe, ko ibyo byose byagaragazaga ko ibyakorwaga mu gusaba ko igihe cya “crédoc” cyongerwa byaturukaga kuri NTAGANDA, bitaturukaga kuri Banki. [13] NTAGANDA avuga ko gusaba kongererwa igihe cya credoc, guhindura umwikorezi w’ifumbire yabitewe n’amakosa menshi FINA BANK yamukoreye yatumye atinda kubona inguzanyo no gushyikiriza ifumbire mva ruganda Leta y’ U Rwanda ku gihe. [14] Muri ayo makosa ya FINA BANK , NTAGAN...