Ku byerekeye amafaranga y’ikurikirana rubanza NTAGANDA asaba Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Ku byerekeye amafaranga y’ikurikirana rubanza NTAGANDA asaba. 35] NTAGANDA avuga ko yajurijwe n’uko urukiko rubanza rwemeje ko adakwiye kwishyuza indishyi z’ikurikirana rubanza kuko zidasobanutse, nyamara yari yaragaragaje ko urubanza rumaze imyaka umunani rukaba rwaramuteye guhomba rukanamutesha umutwe, kandi n’amafaranga agenda kuri dosiye akaba asobanutse kuko NTAGANDA ayitakarizaho igihe, akaba rero akwiye kuyishyurwa. [36] FINA BANK ivuga ko, usibye ko izo ndishyi zitanakwiye kuko zagenwe hirengagijwe ukuri, n’urugero zisabwamo ari ikirenga. [37] Urukiko rurasanga igisubizo NTAGANDA yahawe cy’uko indishyi z’ikurikirana rubanza yaka zidasobanutse kandi nk’uko abivuga yarakurikiranye urubanza mu gihe cy’imyaka umunani, kidahagije, kuko byumvikana ko hari ibyo yatakaje, Urukiko rukaba rwamugenera, mu bushishozi bwarwo 1.000.000 frw, kuko ayo asaba ari ikirenga, ayo agenewe rero akaba yiyongera kuri 2.000.000 frw yagenewe y’igihembo cya avoka ku rwego rwa mbere.[38] Ku kibazo cya astreinte ya 4.000.000 frw ku kwezi NTAGANDA yaka FINA BANK mu gihe yaba ikerewe kwishyura, Urukiko rurasanga atari ngombwa gutekeka ayo mafaranga y’igihano cy’ubukererwe kuko, ingingo ya 201 y’itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeyeimiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa kugeza ubu, iha umucamanza kureba niba gikwiye, ku byerekeye FINA BANK, bikaba bigaragara ko ari Banki itabuze uburyo bwo kwishyura, kandi nta n’impamvu yatuma hatekerezwa ko izabigiramo ubushake buke. [39] Mu kwanzura, Urukiko rurasanga FINA BANK na NTAGANDA bagomba kwishyurana muri ubu buryo:Amafaranga agomba kugabanya umwenda wa NTAGANDA:- 40.000.000 frw yavuye muri COGEBANQUE- 77.986.000 frw yishyuwe na DRB II- 56.000.000 frw yagurishijwe ifumbire cyamunara- 14.439.937 frw yaburiye muri FINA BANK kuri compte ya NTAGANDA- 48.165.350 frw yari yishyuwe na Leta kuri konti ya NTAGANDA- 11.985.248 frw, akomoka ku nyungu z’ikirenga yaciwe na FINA BANK- 10.000.000 frw y’indishyi z’ibyo NTAGANDA yahombejwe n’inyungu yavukijwe- 1.000.000 frw y’indishyi z’akababaro- 1.000.000 frw y’ikurikiranarubanza- 2.000.000 frw y,igihembo cya avoka.Total: 262.558.353 frw Kubera ko NTAGANDA nawe yagombaga kwishyura FINA BANK 200.000.000 frw, ubwo FINA BANK niyo isigara igomba kwishyura NTAGANDA 62.558.535 frw.