Contract
URUKIKO RUKURU RULI I KIGALI KU CYICARO CYARWO GIKURU RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUTEGETSI , RUKIJIJE URU RUBANZA KUWA 19/06/2009 MU RWEGO RWA MBERE MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA :
UREGA :▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇.P6549
UREGWA : Kigali Institute of Science and Technology (▇▇▇▇)
IKIREGERWA: -Umushahara wibwe
-Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma
-Imisanzu yo muri CSR
-Imisanzu ya RAMA
I.IMITERERE Y’IKIBAZO
1. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ amasezerano y’akazi kuwa 25/05/2006 akora akazi kugeza kuwa 02/11/2006 ubwo yagahagarikaga abitewe nuko hari ibyo atumvikanagaho ▇▇ ▇▇▇▇ bikubiye mu masezerano yabo y’akazi we akavuga ko ▇▇▇▇ itubahirije ayo masezerano ;
2. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Ubuyobozi bwa ▇▇▇▇ ▇▇▇ bumugenere ibyo we abona yemererwa n’amategeko ,imishyikirano yabo ntiyagira icyo igeraho ahitamo kuregera urukiko kuwa 28/10/2008 ikirego cye cyandikwa kuri RAD 0102/08/HC/KIG
II. IMIGENDEKERE Y’URUBANZA
3. Itegeko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ w’Urukiko ryo kuwa 06/04/2009 ryashyize iburanisha ry’urwo rubanza ku munsi wa 14/05/2008 uwo munsi hitaba ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ iburanirwa na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ intumwa ya ▇▇▇▇ ,
4. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko yakoreye ▇▇▇▇ kuva kuwa 4/05/2006 ari information expert ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akazi adatanze integuza abitewe nuko ▇▇▇▇ yarenze ku ngingo ya 16 y’amasezerano y’akazi bagiranye (work contract )ivuga ko amasezerano adashobora guhindurwa hatabayeho inyandiko isinywe n’impande zombi , ibyo ▇▇▇▇ ikaba yarabirenzeho ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ wa Nsengiyumva ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ 304.575 Frw iwugeza
kuri 169.067 Frw ibikora kuva mu kwa karindwi 2006 kugeza mu kwa cumi 2006 , mu myanzuro ya ▇▇▇▇ ivuga ko byatangiye mu kwa 8 kandi ni mu kwa karindwi .Iryo kosa rikomeye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ryo ryatumye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ masezerano y’akazi adatanze integuza ;
5. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ibyo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇ 542.012 Frw yakaswe ku mushahara akaba ayabarira inyungu za 9 ku ijana ku gipimo cya BNR ashingiye ku ngingo ya 104 ya Code du travail akaba 509.793 Frw ;
6. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko amategeko agenga abakozi ▇▇ ▇▇▇▇ avuga ko ubanza kubandikira mbere yo kurega akaba yarabikoze ariko ntibyagira icyo bitanga yitabaza inkiko , akaba yari afite amasezerano y’akazi y’igihe gihwanye n’umwaka ariko akaba yarakoze amezi ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ,akaba asaba guhembwa amezi atandatu yari asigaye nk’uko itegeko ▇▇▇ ▇▇▇▇ ribiteganya akaba asaba guhabwa ayo guhera mu kwa cumi na kumwe kugeza mu kwa ▇▇▇▇ 2007 ahwanye na
1.827.450 Frw , akaba anasaba indishyi z’▇▇▇ ▇▇▇▇ yamwimye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma zihwanye na 1.827.450 Frw ashingiye ku ngingo ya 30 Code du travail ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ akayasabira inyungu za 9 ku ijana , yose hamwe akaba 4.410.163 Frw hakiyongeraho ay’umwunganira ya 400.000 Frw n’indishyi z’akababaro zihwanye na
304.575 Frw;
7. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ gutegeka ▇▇▇▇ kumuha attestation de service rendu yanditseho ko yari information expert ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ DVP Officer batabimubwiye akaba asaba no guhabwa amafaranga ya RAMA n’aya CSR yagabanutse ;
8. Me ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ urukiko ko rwakwita ku mategeko Nsengiyumva yavuze rukamurenganura ;
9. Me Butare yasabye urukiko kubanza gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kuko ingingo ya 13 y’amasezerano ▇▇▇▇ yagiranye na Nsengiyumva avuga ko ikibazo kizavuka cyose hagati y’urega n’uregwa kizakemurwa hakurikijwe amategeko ya ▇▇▇▇ icyemezo gifashwe kikaba ari nacyo cya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ itegeko hagati yabo ;
▇▇.▇▇ Butare yakomeje avuga ko urega yabaye umukozi wa ▇▇▇▇ kugeza habayeho ivugurura mu bakozi ba Leta ahabwa undi mwanya igihe biteguraga kumusubiza ayo mafaranga babona ibaruwa ye isezera nta nteguza , ikindi itegeko ry’umurimo ntiryakurikizwa kuko ingingo ya 16
ya contract ivuga ko iryo tegeko rikoreshwa gusa kubidateganyijwe na contrat bityo akaba abona ikibazo cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ cyararangiye ;
▇▇.▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yakomeje avuga ko ▇▇▇▇ itagomba kwibanda kuri internal regulations ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ iyo zibangamiye umukozi zitakurikiza ,▇▇▇ gukurikiza ingingo ya 13 yazo hakurikizwa iya 16 b, kuko umukozi yahinduriwe imirimo hashingiwe ku ivugururwa ry’inzego za Leta ridateganijwe muri contrat ;
12.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇▇ yandikiye umuvunyi ivuga ko yamuhaye ibyo ateganyirizwa n’amategeko byose ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ry’inzego za Leta ari « any matter not provided by the contact »▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ , yongeraho ko icyabaye kitari giteganijwe na kontaro ari uguhindura amasezerano yagiranye ▇▇ ▇▇▇▇ nta nyandiko ibyemera isinywe n’impande zombi nk’▇▇▇ ▇▇▇▇ mu ngingo ya 16 b ari byo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ goverment restructuration we akaba atabyemera ahubwo akaba abyita ikosa rikomeye kuko bitari biri muri kontaro ;
13.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko hari chèque ya 200.000 Frw ▇▇▇▇ yamuhaye arayanga bikaba bigaragaza ko hari ibyo bamugombaga , Me Butare avuga ko iyo chèque ntacyo ayivugaho kuko itagaragaza impamvu yayo ;
▇▇.▇▇ Butare yavuze ko asaba ko ▇▇▇▇ yahabwa 500.000 FRW yo goshorwa mu manza Me Kariyo avuga ko ayo 500.000 Frw nta shingiro kuko uwo yunganira ari umunyarwanda ugomba gukurikirana ibye ;
▇▇.▇▇ Butare yavuze ko ivugurura ritakuragaho contract ahubwo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ irimo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ yamukemurira ikibazo ;
III UKO URUKIKO RUBIBONA
16. Me Butare yabyukije inzitizi avuga ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza kuko mu ngingo ya 13 y’amasezerano Nsengiyumva yagiranye ▇▇ ▇▇▇▇ havugwamo ko ikibazo cyose cyavuka kirebana n’aya masezerano cyakemurwa hashingiye ku mategeko agenga abakozi ▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ icyemezo gifashwe ntikijuririrwe ;
17.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ n’umwunganira bireguye kuri iyi nzitizi bavuga ko ingingo ya 16 agace ka b k’amasezerano y’akazi ▇▇▇▇ yagiranye na Nsengiyumva ivuga ko ikidateganijwe n’aya masezerano cyose cyakemurwa hifashishije itegeko n°51/2001 ryo kuwa 30/12/2001
rishinga amategeko agenga umurimo mu Rwanda, ikidateganijwe muri aya masezerano bagiranye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ry’inzego za ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yagendeyeho ihindurira Nsengiyumva umushahara ;
18.Imyiregurire ya Nsengiyumva kuri iyi nzitizi ifite ishingiro kuko icyateye ▇▇▇▇ guhindura umushahara wa Nsengiyumva nticyari giteganijwe muri contrat bagiranye, bityo iki kibazo kikaba cyaragombaga gushyikirizwa urukiko ku bw’ibyo inzitizi yatanzwe na Me Butare ikaba idafite ishingiro ,uru rukiko rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ;
19.Ku bijyanye n’amafaranga ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ aregera avuga ko yayakaswe ku mushahara , ▇▇▇▇ ntiyigeze iburana ivuga ko itayamukase ndetse uyibuanira yivugiye ko Nsengiyumva yaregeye urukiko mu gihe ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ igiye gukemura ikibazo cy’ayo mafaranga , bityo Nsengiyumva akaba agomba kuyahabwa ;
20.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ n’inyungu z’ayo mafaranga ▇▇▇▇ yamukase ku mushahara ashingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko n°51/2001 ryo kuwa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo mu Rwanda ivuga ko « iyo amafaranga yakuwe ku mushahara w’ukwezi ku buryo bunyuranije n’ibimaze kuvugwa mu ngingo z’iri tegeko zibanziriza iyi ,umukozi ayabonaho urwunguko rubazwe ku mubare w’ikigereranyo rusange gishyirwaho na Banki Nkuru y’igihugu ,ibi bikaba guhera umunsi aba yarayahembeweho ,ashobora gukomeza kuyaregera kugeza igihe ntarengwa cy’imyaka itanu cyagenwe kubyerekeye umushahara ,icyo gihe gitangira kubarwa iyo amasezerano asheshwe »naho kuzibarira ku icyenda ku ijana byo akavuga ko ari igipimo yahawe na Banki Nkuru y’Igihugu kandi uburanira ▇▇▇▇ akaba ntacyo yagikemanzeho, bityo . ku bijyanye n’izi nyungu urukiko rukaba rusanga zifite ishingiro kuko zihuje n’ibyo iyi ngingo iteganya akaba agomba guhabwa 542.012 Frw avuzwe mu ngingo ibanziriza iyi n’inyungu zayo zihwanye n’icyenda ku ijana zayo angana na 48.781 yose akaba 590.793 Frw ;
21.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ imishahara y’amezi atandatu ahwanye n’igihe amasezerano ye y’akazi yari asigaje ni ukuvuga guhera mu kwa cumi na kumwe 2006 kugeza mu kwa kane2007 akayaregera ashingiye ku mategeko agenga abakozi ▇▇ ▇▇▇▇ ariko ntasobanure ayo mategeko ayo ari yo, bityo amafaranga y’iyi mishahara akaba atayahabwa kuko ingingo ya 82 y’itegeko n°51/2001 ryo kuwa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo mu Rwanda ivuga ko umushahara ari ikiguzi cy’umurimo wakozwe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ aya mezi ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yari yarasezeye ku kazi atakinakora ;
22.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ indishyi z’▇▇▇ ▇▇▇▇ itigeze imuha icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, ashingiye ku ngingo ya 30 y itegeko n°51/2001 ryo kuwa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo mu Rwanda ivuga ko umukoresha wanze guha umukozi icyemezo cy’akazi agomba gutanga indishyi zitarenze incuro esheshatu z’umushahara we w’ukwezi kubw’ibyo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ atatanze ibimenyetso bifatika bigaragaza ko yatse ▇▇▇▇ iki cyemezo ikakimwima , izi ndishyi akaba atagomba kuzihabwa ;
23.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ urukiko kumugenera amafaranga y’igihembo cy’umwunganira ahwanye na 400.000 Frw urukiko rukaba rusanga aya asaba ari ikirenga rukaba rumugeneye mu bushishozi bwarwo
300.000 Frw naho indishyi z’akababaro za 304.575 Frw akaba atagomba kuzihabwa kuko nta bimenyetso n’ibisobanuro bihagije bishingiye no ku mategeko yahaye urukiko ▇▇▇ ▇▇▇▇ rwabona ▇▇▇ ruhera ruzimugenera ;
▇▇.▇▇ Butare yasabye urukiko ko rwategeka Nsengiyumva ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ indishyi za 500.000 frw z’uko yayishoye mu manza izi ndishyi zikaba nta shingiro kuko bimwe mu byo Nsengiyumva aregera bifite ishingiro akaba yari afite impamvu yo kurega ;
25.▇▇▇▇ igomba guha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yamukase kumushahara n’inyungu zayo bihwanye na 590.793 Frw hamwe na
300.000 Frw y’igihembo cy’avoka yose hamwe akaba 890.793 Frw
26.Ku bijyanye n’imisanzu ya RAMA n’iya CSR ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko yagabanijwe ,igihe ▇▇▇▇ yamugabanirizaga umushahara birumvikana ko n’iyo misanzu yahise igabanuka aliko ikigomba kwitabwaho ni ukureba niba barahagaritse kuyimutangira ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yaragabanutse byo byatewe n’uko bari bamuhinduriye akazi n’umushahara wabaye muto, bityo urukiko rukaba ntaho rwahera ruvuga ngo ahabwe ayo mafaranga kandi yarakomeje guteganirizwa ;
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO RUKURU
27.Rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ rusanga gifite ishingiro kuri bimwe ;
28.Rwemeye kwakira inzitizi yatanzwe na Me Butare ruyisuzumye rusanga nta shingiro ifite ;
29.Rwemeje ko ▇▇▇▇ igomba guha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ mirongo cyenda ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ arindwi mirongo cyenda n’atatu (890.793 Frw )
30.Rukijije ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇
31.Rutegetse ▇▇▇▇ guha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ mirongo cyenda ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ arindwi mirongo cyenda n’atatu (890.793 Frw )
32.Rutegetse ▇▇▇▇ kwishyura amagarama y’uru rubanza uko ari 11.150 Frw;
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME KUWA 19/06/2009 N’URUKIKO RUKURU RURI I KIGALI RUGIZWE N’UMUCAMANZA RUREMESHA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ N’UMWANDITSI ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇
UMUCAMANZA UMWANDITS
RUREMESHA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ Sé/ Sé/
