Contract
URUKIKO RW’IBANZE RWA BWISHYURA, RURI I BWISHYURA KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO MU RWEGO RWA MBERE, RUCIYE MU RUHAME URUBANZA RC 047/15/TB/BWSHY NONE KUWA 30/06/2015 MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANA:
UREGA: Nyiransengimana ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Nsengiyumva na Nyirambabazi, wavutse mu 1990, utuye mu mudugudu wa Sakinnyaga, akagari ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, intara y’Iburengerazuba.
UREGWA: Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Ruvumba Hezekiya na Mukabose Phoibe, wavutse mu 1961, utuye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera, akarere ka Karongi, intara y’Iburengerazuba.
Uwagobokeshejwe: Banyanga ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Butorano na Kankindi, wavutse mu 1940, utuye mu mudugudu wa Sakinnyaga, akagari ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, intara y’Iburengerazuba.
IKIBURANWA: Kugaruza umurima n’indishyi z’inzu yasenywe ifite agaciro k’amafaranga miriyoni imwe (1 000 000 Frw).
Igishushanyo cy’umurima uburanwa Mukandayisaba Dativa 14,2m Kazayire Andereyana
15m Aloyizi
5,8m
Salatiyeri 49,6m
14,3m
Nsengumuremyi ▇▇▇▇▇▇▇
8,5m
4,7m
17,7m
Nsengumuremyi ▇▇▇▇▇▇▇
Rwamunyana
I. IMITERERE Y’URUBANZA.
[1] Kuwa 29/12/2002 Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ yagiranye na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yo kugura ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ 35.000frw, kuva icyo gihe kugeza ubu uwo murima ukaba utunzwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.
[2] Nyiransengimana ▇▇▇▇▇▇ yareze Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ uru rukiko asaba ko ubwo bugure bwateshwa agaciro uwo murima ndetse n’inzu yari irimo ▇▇▇ Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ yashenye bikagarurwa mu mutungo w’umuryango ugizwe nawe na murumuna we witwa Tuyishime ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu buryo budakurikije amategeko. Yanasabye ko Banyanga Mariyana yagobokeshwa muri uru rubanza kuko ariwe yagurishije uwo murima n’inzu yari irimo. Asaba ko ikirego cyahinduka ku bijyanye n’inzu ngo kuko atakiyikurikiranye kuri Rwamunyana ahubwo ayikurikiranye kuri Banyanga. Asaba ▇▇▇▇▇ ▇▇ Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ Banyanga bategekwa kumwishyura indishyi z’akababaro zingana na 300 000 Frw ndetse na 50.000Frw y’ikurikiranarubanza.
[3] Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ yemera ko ariwe utunze ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ akanavuga ko yawuguze na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ n’amategeko. Avuga ko atariwe washenye inzu Nyiransengimana Odette amurega ngo kuko yaguze uwo murima nta nzu yubatsemo. Asaba ko urukiko ruramutse rusanze Banyanga Mariyana yaramugurishije uwo murima mu buryo budakurikije amategeko, Banyanga Mariyana yategakwa kumusubiza indishyi zingana na 700 000frw y’agaciro k’uwo murima muri iki gihe. Asaba ▇▇▇▇▇ ▇▇ Nyiransengimana Odette ategekwa kumuha 500 000frw y’indishyi akubiyemo ay’ikurikiranarubanza ndetse na 300 000Frw yo kumushora mu manza z’amaherere.
[4] Banyanga Mariyana yemera ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ akawugurisha na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ko inzu yari iri muri uwo murima atayigurishije ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇ yari yaratangiye gusenyuka akagurisha amatafari yari ayubatse ku mafaranga 6.000frw.
Ibibazo bigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ibi bikurikira:
- kumenya niba ubugure bw’umurima uburanwa bwabaye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ bukurikije amategeko ndetse no kumenya inkurikiza z’ubwo bugure.
- kumenya niba ikirego cyahinduka kubijyanye n’inzu iburanwa muri uru rubanza
-kumenya niba inzu iburanwa yarashenywe na Banyanga ndetse niba akwiye kuyiryozwa.
- Kumenya niba indishyi zisabwa zikwiye gutangwa.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
Ku byerekeye kumenya niba ubugure bw’umurima uburanwa bwabaye hagati Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ bukurikije amategeko ndetse no kumenya inkurikiza z’ubwo bugure.
[5] Mu gihe cy’inama ntegurarubanza Nyiransengimana Odette yavuze ko ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yawugurishije Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ mu buryo budakurikije amategeko kuko atari afite uruhusa yahawe n’urukiko rwo kugurisha uwo mutungo w’abana yareraga (Nyiransengimana Odette na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇) kuko ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ bato.
[6] Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yawuguze na Banyanga ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na Tuyishime ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ asigaranye ari imfubyi ku babyeyi bombi ▇▇▇▇▇ ▇▇ Banyanga yari yemerewe kuwugurisha mu nyungu z’abana no kwishyura imyenda n’amafaranga yo kwivuza yatanzwe kuri nyina w’abo bana (Nyirambabazi) waje kwitaba ▇▇▇▇▇. Asaba ko urukiko ruramutse rusanze Banyanga Mariyana yaramugurishije uwo murima mu buryo budakurikije amategeko, Banyanga Mariyana yategakwa kumusubiza indishyi zingana na 700.000frw y’agaciro k’uwo murima muri iki gihe.
[7] Banyanga Mariyana avuga ko yagurishije uwo murima ashaka gukemura ibibazo byasizwe na nyakwigendera Nyirambabazi ▇▇▇▇▇▇▇ (nyina wa Nyiransengimana Odette na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇) kuko yapfuye asize umwenda w’amafaranga 12.000frw y’ibitaro kandi amusigiye abana b’imfubyi batagira undi ubitaho akabigurisha ashaka gukemura ibyo bibazo byasizwe na nyakwigendera kandi nta bundi bushobozi yari afite uretse gukura mu mutungo yasize we n’umugabo we. Banyanga ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yigeze avuga ku gaciro k’uwo murima muri iki gihe.
[8] ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku ngingo ya 353 y’itegeko nº 42/1988 rishyiraho interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano ivuga ko gutanga, kugurisha cyangwa kugwatiriza ibintu by'umwana ku buryo bigabanura umutungo we, ntibishobora gukorwa nta ruhusa rw'urukiko, rurasanga kuba Banyanga Mariyana yaragurishije ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, akaba yarawuguze na Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇’uko bombi babyiyemerera bikanashimangirwa n’amasezerano bagiranye yo kuwa
29/12/2002, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ atagaragaza icyemezo cy’urukiko kimuha uburenganzira bwo kugurisha uwo murima kandi nawe yiyemerera ko wari umutungo w’abana (Nyiransengimana Odette na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇) basigiwe n’ababyeyi babo Nsengiyumva na Nyirambabazi batakiriho, rurasanga ubwo bugure bwabaye hagati ye na Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ bagura uwo murima kuwa kuwa 29/12/2002 butarakurikije amategeko.
[9] ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku ngingo ya 276 y’itegeko ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano ivuga ko igurisha ry'ikintu cy'undi ari impfa-busa; rishobora gutangirwa indishyi iyo umuguzi atigeze amenya ko icyo kintu ari icy'undi, rurasanga kuba Banyanga Mariyana yaragurishije ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇’uko byasobanuwe haruguru, bihagije mu kwemeza ko iryo gurisha ry’uwo murima nta gaciro rifite ari impfa-busa, bityo ko ibintu bigomba gusubira uko byari bimeze mbere y’uko habaho ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ waguze uwo murima akaba agomba kuwusubiza mu muryango wa Nsengiyumva na Nyirambabazi naho Banyanga agusubiza Rwamunyana amafaranga 35.000frw bawuguze cyane ko ibyo Rwamunyana asaba ko yasubizwa amafaranga 700.000frw ngo kuko ariko gaciro k’uwo murima muri iki gihe bidakwiye guhabwa agaciro kuko na Banyanga baguze uwo murima atamusaba kumuha agaciro k’umusaruro yabyaje uwo murima mu gihe cyose uwumaranye.
Kubyerekeye kumenya niba ikirego cyahinduka ku bijyanye n’inzu iburanwa.
[10] Mu gutanga ikirego Nyiransengimana Odette yavuga ko iyo nzu yashenywe na Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ kuko ariwe utunze ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ anasaba ko ariwe wategekwa kwishyura agaciro k’iyo nzu kangana na 1.000.000frw, cyakora mu gihe cy’inama ntegura rubanza ndetse no mu gihe cy’iburanisha ry’uru rubanza yasabye ko ikirego cyahinduka kuri iyo nzu kuko iby’iyo nzu atakibirega Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ahubwo ko ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇’▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ 1.000.000Frw y’agaciro ▇▇▇▇ ▇▇▇ kuko ariwe wayishenye.
[11] Mu gihe cy’inama ntegura rubanza ndetse no mu gihe cy’iburanisha Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ yemeye ko icyo kirego ginduka muri ubwo buryo Nyiransengimana ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ akaregwa gusa umurima yaguze ndetse na Banyanga Mariyana yemeye kwiregura kuri iyo nzu.
[12] Urukiko rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu gika cyayo cya kabiri ▇▇▇ ivuga ko mu iburanisha umuburanyi adashobora guhindura ikirego ababuranyi bose batabyemeye, rurasanga kuba Nyiransengimana Odette yarasabye ko ku bijyanye n’inzu aregera muri uru rubanza bihinduka akayirega Banyanga, Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ uregwa nawe akaba yarabyemeye ndetse na Banyanga wagobokeshejwe muri uru rubanza akaba yaremeye kubyireguraho, urukiko rukwiye kubishingiraho mu kwemerera Nyiransengimana Odette guhindura ikirego cye, bityo ko ibijyanye n’inzu yaregeye muri uru rubanza bigomba kubazwa Banyanga.
Ku byerekeye kumenya niba hari ibimenyetso Nyiransengimana Odette yagaragarije urukiko byemeza ko Banyanga ariwe washenye inzu iburanwa ku buryo yayiryozwa.
[13] Nyiransengimana Odette avuga ko ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ inzu yasizwe n’ababyeyi be mu murima yagurishije ngo kuko yiyemereye ko ariwe wayishenye ngo bityo ko agomba kwishyura amafaranga 1.000.000Frw y’agaciro kayo.
[14] Banyanga Mariyana avuga ko atigeze asenya iyo nzu agasobanura ko iyo nzu yari yaratangiye gusenyuka akayikuraho amatafari yari ayubatse akayagurisha ku mafaranga 6.000frw ndetse n’amategura yari ▇▇▇ ▇▇▇▇ iyo nzu ku gihande kimwe kuko ikindi cyari gisakaje ibirere, akayubakisha indi nzu y’abana ba Nyirambabazi ngo kuko yayongeyeho icyumba. Yatanze abatangabuhamya avuga ko bemeza ko amatafari yavuye kuri iyo nzu iri mu murima waguzwe na Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ ndetse ▇’▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yari ▇▇▇ ▇▇▇▇ iyo nzu aribyo byamufashije kubaka icyumba yongeye ku nzu y’abana ba Nyirambabazi babamo.
[15] Mu batangabuhamya babajijwe ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko mbere y’uko Nyirambabazi yitaba Imana yari afite ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, imwe iri i ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ indi iri mu Kayenzi ▇▇▇▇▇ ▇▇ nyuma y’▇▇▇ apfiriye inzu yo mu Kayenzi ntawongeye kugira icyo ayikoraho. Uwitwa NIKOBASANZWE ▇▇▇▇▇▇ we yavuze ko ubusanzwe ari umufundi ngo akaba ariwe wongeye icyumba kimwe kuri iyo nzu yo mu Kayenzi akayisakaza amategura BANYANGA yaguze kwa Rutagarama n’amatafari yaguze n’umugore atibuka izina. Rwandekwe ▇▇▇▇▇▇ nawe yavuze ko asanzwe ari umufundi akavuga ko Nyirambabazizi yapfuye hasigaye agace gato kadasakaye ko ku nzu yo mu Kayenzi ngo akaba ariwe
wagasakaye ahawe akazi na Banyanga, akavuga ko yayisakaje amategura akuye ku nzu y’i Rubengera nayo ya Nyirambabazizi.
[16] ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku ngingo ya 31 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, rushingiye ▇▇▇▇▇ ▇▇ ngingo ya 1102 y’iryo tegeko ry’ibimenyetso ndetse no ku ngingo ya 653 y’iryo tegeko ry’ibimenyetso rurasanga kuba Nyiransengimana Odette avuga ko Banyanga ariwe wasenye inzu iburanwa ariko akaba nta kimenyetso abitangira, akaba avuga gusa ko Banyanga yemeye ko ariwe wayishenye nyamara Banyanga mu mvugo ye mu rukiko akaba atarigeze yemera ko yashenye iyo nzu kuko avuga ko yari igiye gusenyuka akayikuraho amatafari ndetse n’amategura yari asakaje igice kimwe cy’iyo nzu agamije kubijyana ngo bimufashe kubaka indi nzu y’abana ba NYIRAMBABAZI iri mu Kayenzi kandi hakaba hari n’abatangabuhamya NIKOBASANZWE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ Rwandekwe ▇▇▇▇▇▇ bemeza ko aribo bafundi bagize uruhare mu kubaka no gusakara iyo nzu yindi ya Nyirambabazi iri mu Kayenzi bahawe akazi na Banyanga, NIKOBASANZWE ▇▇▇▇▇▇ akivugira ko ariwe wayongeyeho icyumba naho Rwandekwe ▇▇▇▇▇▇ we akavuga ko ariwe wasakaye igice cy’iyo nzu kuko Nyirambabazi yapfuye kidasakaye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bakaba bemeza ko iyo nzu ya Nyirambabazi yo mu Kayenzi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ndetse nawe akaba atabihakana, rurasanga ibyo byose bihagije mu kwemeza ko nta kimenyetso gifatika cyashingirwaho mu kwemeza ko Banyanga ariwe washenye iyo nzu bityo ko atanagomba kuyiryozwa.
Ku byerekeye kumenya niba indishyi zisabwa zikwiye gutangwa.
[17] Nyiransengimana ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko Rwamunyana na Banyanga bafatanya kumwishyura indishyi z’akababaro zingana na 300.000frw zo kuba yarambuwe umutungo w’ababyeyi be ndetse bakanamusubiza amafaranga 50.000frw y’ikurikiranarubanza guhera mu mudugudu.
1 Ingingo ya 3 ivuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana.
2 Ivuga ko Ukwiyemerera mu rubanza ari amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera. Ko ayo magambo atsindisha uwayavuze.
3 Ingingo ya 65 ivuga ko ivuga ko urukiko ari rwo rwonyine rupima ko imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikaba ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa. Ntirwitsitsa ku mubare w’abatangabuhamya. Rwita cyane cyane ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye, no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira.
[18] Mu mwanzuro we wo kwiregura, Rwamunyana yasabye ko Nyiransengimana Odette amuha 500.000frw y’indishyi zikubiyemo 200.000Frw y’ikurikiranarubanza, ingendo n’amafunguro yakoresheje mu kuburana ndetse na 300.000Frw yo kumushora mu manza z’amaherere.
[19] Banyanga Mariyana we yasabye ko nta ndishyi yacibwa ngo kuko ▇▇▇ yagurishije yahagurishije agira ngo abone uko acyemura ibibazo yasigiwe na Nyirambabazi, ▇▇▇▇▇ ▇▇ ubu ▇▇▇ umukene kuburyo nta ndishyi yabona.
[20] Urukiko rushingiye ku ngingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano4, rushigiye ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ Banyanga yaragurishije umurima w’abana ba Nyirambibi mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko byasobanuwe haruguru, bikaba byarabaye ngombwa ko Nyiransengimana ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Rwamunyana waguze uwo murima akanagobokesha Banyanga wawugurishije kugira ngo asubizwe uburenganzira kuri uwo murima, rurasanga icyo gikorwa cya Banyanga hari igihombo cyateye Nyiransengimana Odette kuko iyo ataza kugurisha uwo murima mu buryo butemewe n’amategeko bitari kuba ngombwa ko Nyiransengimana Odette yitabaza urukiko, bityo ko agomba kumuriha indishyi zikwiranye n’icyo gihombo. Rurasanga cyakora kuba Rwamunyana yari atunze uwo murima kandi atarawuguze ku buriganya, nta kosa yakoze ryashingirwaho mu kumuryoza indishyi Nyiransengimana ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇.
[21] ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku ngingo ya 3 y’itegeko ry’ibimenyetso yavuzwe haruguru, rurasanga n’ubwo Banyanga agomba kuryozwa indishyi nk’uko byasobanuwe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ kuzihabwa zose kuko zose atariko yazitangiye ibimenyetso. Bityo kuba ataratanze ibimenyetso byemeza ko akababaro yagize kangana na 300.000frw asaba, rurasanga mu bushishozi bw’urukiko agomba kugenerwa amafaranga 50.000frw. naho ku ndishyi z’ikurikiranarubanza rurasanga kuba atabasha gutanga ibimenyetso byemeza ko yakoresheje 50.000frw mu gukurikirana uru rubanza, agomba kugenerwa ayo mafaranga y’ikurikirana rubanza hashingiwe ku ngingo ya 8 y’iteka rya minisitiri n° 002/08.11 ryo ku wa 11/02/2014 rigena amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ko amafaranga agenerwa umuburanyi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu
4 Ingingo ya 258 ivuga ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse
(5.000 frw) y’insimbura mubyizi buri munsi yitabye urukiko, agahabwa amafaranga 25.000frw y’iminsi itanu yitabye urukiko habariwemo umunsi umwe wo gutanga ikirego, uw’inamantegurarubanza, iminsi ibiri y’iburanisha n’umunsi umwe w’isomwa ry’urubanza.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[22] Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Nyiransengimana Odette gifite ishingiro kuri bimwe.
[23] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ abo mu muryango wa Nsengiyumva na Nyirambabazi.
[24] Rutegetse ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ gusubiza Rwamunyana ▇▇▇▇▇▇▇ amafaranga 35.000frw y’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇.
[25] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Odette amafaranga 50.000frw y’indishyi z’akababaro n’amafaranga 25.000frw y’ikurikiranarubanza.
[26] Ruvuze ko nta ngwate y’amagarama y’urubanza Nyiransengimana Odette yatanze arega kuko atishoboye.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 30/06/2015.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
