Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RULI I NYARUGENGE URUGEREKO RWARWO RUBURANISHA IMANZA Z’UMURIMO M’URWEGO RWA MBERE RUHAKIRIJE URU RUBANZA M’UBURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
UREGA:▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ mwene Gafunzi Déo na Mafigi ▇▇▇▇▇▇▇▇ utuye mu mudugudu wa Karisimbi-akagari ka Kibagabaga-umurenge wa Kimironko-akarere ka Gasabo-umujyi wa kigali.
Uregwa:Caritas de L’archidiose de Kigali mw’izina ry’uyihagarariye. IKIREGERWA:
-Indishyi zo kwirukanwa nta mpamvu
-Icyemezo cy’umukoresha
-Congé zitishyuwe 2013-2014.
-Amafaranga ya visite atahawe.
-Amafaranga ya caisse de solidarité.
-Imisanzu ya RSSB NA RAMA
-Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avocat.
I.IMITERERE Y’URUBANZA
1.▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me Ntwali ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bavuga ko yakoreye Caritas de L’archidiose de Kigali kuva mu mwaka wi 2010 nka encadreur des agents de santé communautaire muri centre de santé ya kicukiro, muri iyo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇ yagiye agirana nayo amasezerano y’umwaka umwe ngo warangira agasinya indi kontaro
y’umwaka kugez’ubwo kw’itariki 30/05/2014 ngo yatunguwe n’ibarwa imusezerera ku kazi nta mpamvu nimwe amenyeshejwe; ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ngo akanagenerwa ibyo yaregeye byose kuko ngo umukoresha we yanze kumvikana nawe;Me Iyamuremye Maurice uburanira Caritas de L’archidiose de Kigali we yaburanye avuga ko urega atigeze yirukanwa ku kazi nkuko abivuga ahubwo ngo amasezerano y’akazi ke yari yarangiye,ngo biba ngombwa ko asezererwa kw’itariki 30/06/2014 igihe cy’umwaka kirangiye,yakomeje avuga ko amasezerano ye arangiye umukoresha ntiyongeye kumusinyisha ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇ ▇▇▇▇ asigaye akora nabi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ikirego cye ;
2.Muri uru rubanza urukiko rusanze ikibazo kigomba kurusuzumwamo ari icyo kumenya niba amasezerano y’akazi ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yari afitanye n’umukoresha we yarasheshwe binyuranije n’amategeko nkuko abivuga kuburyo yabiherwa indishyi kimwe n’ibindi aregera;
II.ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
3.Kukibazo cyo kumenya niba amasezerano y’akazi ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yari afitanye n’umukoresha we yarasheshwe binyuranije n’amategeko.
4.▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me Ntwali ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bavuga ko yakoreye Caritas de L’archidiose de Kigali kuva mu mwaka wi 2010 nka encadreur des agents de santé communautaire muri centre de santé ya kicukiro,muri iyo myaka yose ngo yagiye agirana nayo amasezerano y’umwaka umwe ngo warangira agasinya indi kontaro y’umwaka kugez’ubwo kw’itariki 30/05/2014 ngo yatunguwe n’ibarwa imusezerera ku kazi nta mpamvu nimwe amenyeshejwe; bashoje basaba kurenganurwa no kugenerwa ibyo yaregeye byose kuko ngo umukoresha we yanze kumvikana nawe;Me Iyamuremye Maurice
uburanira Caritas de L’archidiose de Kigali we yaburanye avuga ko urega atigeze yirukanwa ku kazi nkuko abivuga ahubwo ngo amasezerano y’akazi ke yari yarangiye nkuko nawe yabyivugiye,ngo biba ngombwa ko asezererwa kw’itariki 30/06/2014 igihe cy’umwaka kirangiye, yakomeje avuga ko icyatumye amasezerano ye atongerwa ngo nuko yari asigaye akora nabi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇
,asoza asaba kudaha agaciro ikirego cye ;
5.▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku mvugo y’urega n’urwagwa bemeranywa ko amasezeno y’akazi bagiranaga yabaga ari ay’umwaka umwe,washyira ukongerwa, nyuma kandi yo kubona ko amasezerano baherukaga kugirana yari ayo kw’itariki 01/07/2013 yagombaga kurangira tariki 30/06/2014,ari nawo munsi yasezereweho,rushingiye kubiteganywa n’ingingo ya 28 y’itegeko no13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo m’u Rwanda; iteganya ko‘‘amasezerano y’akazi y’igihe kizwi ahita arangira iyo icyo gihe cyateganyijwe kirangiye;….’’; rwasanze ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’akazi yari afitanye na Caritas de L’archidiose de Kigali atarasheshwe binyuranije n’amategeko nkuko abivuga; ikiricyo ahubwo nuko yari yageze kumusozo wayo[au terme]; bityo indishyi yaregeye zuko ngo yaba yarirukanywe binyuranije n’amategeko akaba atazigenewe muri uru rubanza;
6.▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ n’indishyi asaba zuko atahawe icyemezo cy’imirimo, urukiko na none rushingiye kubiteganywa n’ingingo ya 38 y’itegeko no13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rimaze kuvugwa haruguru,rwasanze zo rukwiye kuzimugenera m’ubushishozi bwarwo kuko Caritas de L’archidiose de Kigali itakimuhaye kw’itariki 30/06/2014 umunsi imumenyesha ko amasezerano y’akazi bari bafitanye itayongerereye ikindi gihe,bityo Caritas de L’archidiose de Kigali ikaba igomba kubimuhera ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇[200.000Frws]; naho ibirebana na
konji avuga ko atishyuwe,▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kubimenyetso rwashikirijwe n’uregwa,▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ atashoboye kuvuguruza bigaragara ku mpapuro zitite C.58-59 [fiche de presence individuelle au C.S.K[C.58-59]] rwasanze mu mwaka wa 2013 yaragihawe ndetse yaranagiye mukiruhuko cy’uwo mwaka,mu mwaka 2014 nabwo nkuko bigaragara k’umpapuro zifite C.60-61 [paiement de congé annuel non fait] rwasanze yarakorewe sheki y’ibihumbi 187.411Frws yo kumwishyura icyo kiruhuko, bivuze ko amafaranga asaba yibiruhuko avuga ko atahawe rwasanze nayo atayagenerwa muri uru rubanza; urukiko kandi rushingiye kubiteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano;…;rwasanze n’amafaranga ya za visites avuga ko atahawe nayo atayahabwa muri uru rubanza kuko atigeze ayagaragariza ibimenyetso nka ordres de mission yahawe n’umukoresha we ndetse zanashizweho ikashi n’imikono yabo yaba yaragenzuye nkuko yaburanye abivuga; ibi ni ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ rwabibonye kubirebana n’amafaranga ya caisse de solidarité yishyuza umukoresha we,kuko rushingiye kumiburanire ye rwasanze iyi caisse de solidarité yari yarashizweho n’abakozi ubwabo m’urwego rwimibanire yabo, ntambwo rero umukoresha we yaryozwa amafaranga yaba yarayishizemo atarigeze amuhatira kuyijyamo;
7.Kubijyanye n’amafaranga ya RSSB y’igihembwe cya gatatu/2010 n’icya ▇▇▇▇ /2012 avuga ko Caritas de L’archidiose de Kigali itigeze imwishyurira,urukiko nyuma yo kubona ko uregwa nawe atabashije kurugaragaza ikimenyetso cyuko yayamwishyuriye,rwasanze ayo mafaranga igomba kuyamwishyurira mw’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi;m’ubushishozi bw’urukiko kandi rwasanze Caritas de L’archidiose de Kigali igomba kumuha amafaranga angana n’ibihumbi
▇▇▇▇▇▇ arindwi [700.000Frws ] agizwe n’ay’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avocat cyane ko bigaragara ko nk’uwahoze ari umukoresha we hari ibyo atubahirije byatumye agana inzira y’inkiko nko kutamuhera icyangobwa cy’imirimo yayikoreye ku gihe; bivuze ko amafaranga yose Caritas de L’archidiose de Kigali igomba guha ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na n’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda [900.000Frws].
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO
8.Rwemeye kwakira no gusuzuma ikirego cya ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇,rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe;
9.Rutegetse Caritas de L’archidiose de Kigali mw’izina ry’uyihagarariye guha ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda [900.000Frws]Frws].
10.Rutegetse Caritas de L’archidiose de Kigali mw’izina ry’uyihagarariye gusubiza ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ibihumbi bye mirongo itanu[50.000Frws] yatanzeho ingwate y’igarama aregera uru rukiko, no kumwishyurira isanzu itigeze imwishyurira muri RSSB mu gihembwe cya gatatu/2010 n’icya ▇▇▇▇ /2012.
11.Rwibukije ababuranyi ko ushaka kujuririra uru rubanza yabikora mugihe kitarenze ukwezi kumwe .
NUKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MURUHAME NONE KUWA 29/04/2016
UMUCAMANZA UMWANDITSI
▇▇▇▇▇▇ ▇▇.▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇.▇▇▇▇▇▇▇▇▇ sé sé
