kwemeza itangizwa ry’izahura ry’ubucuruzi bwa Belvedere Hotel no gushyiraho umucungamutungo w’agateganyo Ingingo Z'Urugero

kwemeza itangizwa ry’izahura ry’ubucuruzi bwa Belvedere Hotel no gushyiraho umucungamutungo w’agateganyo. 3]. Me MURUTASIBE Joseph uburanira Hotel Belvedere asobanura ikirego avuga ko hatanzwe iki kirego hasabwa kwemeza itangizwa ry’izahura ry’ubucuruzi bwa Belvedere Hotel kubera ko hari imyenda igeze igihe cyo kwishyurwa iyi sosiyete yananiwe kwishyura kubera ko muri secteur y’amahoteri hari ibibazo muri iyi minsi bituma ayo Hotel yinjiza mu kwezi atishyuraimyenda iba yafashe muri banki ngo yishyure n’izindi charges, urugero (ex. umuriro , amazi, abafournisseurs,n’abakozi). Ndetse no gusuzuma ishyirwaho ry’umucungamutungow’agateganyo wa Belvedere Hotel uzafatanya n’ubuyobozi bwayo mu gikorwa cyo kuyizahura hashingiwe ku mutungo wayo uzavamo igihembo cye ;[4].Me MURUTASIBE Joseph akomeza avuga ko Belvedere Hotel ni imwe mu masosiyete agize Belvedere Group Ltd ikaba yanditse mu bitabo by’ubucuruzi kuwa 02/09/2016 kuri codeN◦10223513250426. Intego yayo nkuru ni ihoteri icumbikira bamukerarugendo banyuranye , kubaha amafunguro n’ibindi byose bakenera. Mu ntangiriro iyi sosiyete yari yanditse kuri Rukerikibaye Raphael umwe mu banayamigabane bayigize ariko hashingiwe ku itegekory’ubucuruzi ryo mu 1988 ikaba yarabaye imwe mu masosiyete agize Belvedere Group Ltd ; [5].Me MURUTASIBE Joseph avuga ko kuwa 10 Nzeri 2003 Rukerikibaye Raphael yafashe inguzanyo yo kubaka hoteri muri Banque Rwandaise de Developpement y’amafaranga150.000.000 Frw. Kuwa 07 Nzeri 2005 Banque Rwandaise de Developpement yamwongeye andi angana n’amafaranga y’u Rwanda 220.000.000 yo kurangiza inyubako ya hoteri no kuguraibikoresho byayo. Aya masezerano yaje kuvugururwa kuwa 25/09/2006 ndetse n’umyenda nawo urahinduka. Uwa mbere uba 149.625.043 Frw uwa kabiri uba 231.123.044 Frw ;[6].Me MURUTASIBE Joseph avuga ko kugeza kuwa 23/08/2017 umwenda wose wishyuzwa Belvedere Hotel ugeze ku mafaranga 518.514.417 Frw akaba ari nayo Banque Rwandaise de Developpement yishyuza. Uretse uyu mwenda wa BRD nta wundi muntu wishyuza Hotel Belvedere uzwi kugeza ubu. Imitungo yayo ifite agaciro kari hejuru y’imyenda kuko hoteri ubwayo ifite igenagaciro (expertise) rya 1.252.291.510 Frw hagendewe kuri expertise yakozwe na Ir Batanage Louis kuwa 27/09/2017. Mu bindi bigize umutungo wa Belvedere Hotel hari ibikoresho bya hoteri bitari munsi y’amafaranga 113.882.000 Frw ;[7]. Me MURUTASIBE Joseph avuga ko mu rwego rwo gushaka uko ubucuruzi bwa Belvedere Hotel bwazahuka hateganyijwe ko amafaranga azakoreshwa azaturuka mu bibanza 22 biri mu Akarere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali byanditse kuri Raphael Rukerikibaye umwe mubanyam...