Indishyi zinyuranye Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Indishyi zinyuranye. 15].Me AKIMANIZANYE Béatrice asaba amafaranga y’igihembo cy’Avocat kingana na 500.000 frw, asaba amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 11.800 frw, kuko uregwa yashoye IZIYIGIHE SACCO mu manza ntampamvu, ashingiye kungingo ya 5 y’amasezerano yo kuwa 30/04/2012 ababuranyi bagiranye iteganya ko uregwa azirengera ingaruka mugihe atubahirije amasezerano. Asaba n’ingwate y’amagarama amafaranga 50.000 frw ; [16].Rusesenguye iki kibazo, rusanze HARERIMANA Théogène agomba gutanga igihembo cy’avocat n’amafaranga y’ikurikiranarubanza, kubera gushora IZIYIGIHE SACCO mumanza ntampamvu dore ko yarihagarariwe na Me AKIMANIZANYE Béatrice, ibyo bigakorwa hashingiwe kungingo ya 65 y’itegoko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko Amasezerano ntategekaicyemejwe gusa ahubwo yongeraho n’ingaruka ; [17].Ndetse hanashingiwe no kungingo ya 5 y’amasezerano y’ababuranyi iteganya ko amafaranga y’igaruza ry’umwenda, yishyurwa na nyirukugurizwa. Kubwibyo uregwa agomba gutanga igihembo cy’Avocat kingana na 500.000 frw n’amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 11.800 frw n’ingwate y’amagarama50.000 frw ;