IMITERERE Y’URUBANZA Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Alain Assamoi Niangoran arega ENGEN RWANDA Ltd asaba ko yamuha indishyi zinyuranye zikomoka ku iseswa ry’amasezerano y’akazi ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ko yasheshe ayo masezerano nta mpamvu ku wa 14/04/2014, kandi yaragombaga kurangira ku wa 14/04/2015. [2] Urwo rukiko rwaciye urubanza n° RSOC 0023/15/TGI/GSBO ku wa 15/10/2015, rwemeza ko Alain Assamoi Niangoran yirukanywe nta mpamvu, rutegeka ENGEN RWANDA Ltd kumuha 135.627.212 Frw y’indishyi z’uko yirukanwe nta mpamvu ikanamusubiza 16.760.694 Frw yiswe retirement fund. [3] ENGEN RWANDA Ltd yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, itanga impamvu z’ubujurire zitandukanye zirimo n’inzitizi y’iburabubasha bw’inkiko zo mu Rwanda bwo kuburanisha urwo rubanza kuko ubwo bubasha bufitwe n’inkiko zo muri Afurika Yepfo hashingiwe ku ngingo ya 11, agace ka 2, y’amasezerano y’umurimo bagiranye yavuzwe haruguru. [4] Urwo rukiko rwaciye urubanza n° RSOCA 0146/16/HC ku wa 31/05/2016, rwemeza ko ubujurire bwa ENGEN RWANDA Ltd bwakiriwe kuko bwatanzwe mu buryo bukurikije amategeko, kandi ko bufite ishingiro, rwemeza kandi ko urubanza n°RSOC 0023/15/TGI/GSBO ruhindutse mu ngingo zarwo zose kubera ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. [5] Alain Assamoi Niangoran yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kubera ko ikiburanwa ari iseswa ry’amasezerano y’umurimo ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho kuba ikirego kirebana n’imyitwarire ye mu kazi kigomba gukemurwa na Komite ya Discipline/Disciplinary Committee, kandi ko Urukiko Rukuru rutagombaga kwakira iyo nzitizi kuko yatangiwe bwa mbere muri urwo rukiko igihe cy’iburanisha. [6] Nyuma y’iburanisha ry’urubanza mu ruhame ku wa 04/10/2016, uru rukiko rwaciye urubanza rubanziriza urundi ku wa 11/11/2016, rwemeza ko inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ko imikirize y’urubanza n° RSOCA 0146/16/HC rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 31/05/2016 ihindutse mu ngingo zarwo zose, ko iburanisha ry’urubanza mu mizi rizaba ku wa 24/01/2017. [7] Nyuma yaho, Me RUTEMBESA Phocas uburanira ENGEN RWANDA Ltd yatanze inzitizi muri uru rukiko asaba ko uru rubanza rwasubizwa mu Rukuru Rukuru kugira ngo ruruburanishe mu mizi ku birebana n’izindi ngingo zayo z’ubujurire zitaburanishijwe mbere, naho Me MUNYANEZA Rémy na Me MUGENI Anita baburanira Alain Assamoi Niangoran bakavug...
IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Kasine Patricie yagurijwe na Bank of Kigali umwenda w’amafaranga 2.000.000 Frw yajyaga kumarana amezi 3, abarwa guhera kuwa 25/05/2013 akarangira kuwa 25/07/2013. Bank of Kigali irega Kasine Patricie ko atishyuye umwenda remezo hamwe n’inyungu ziwukomokaho. Ibibazo biza gusuzumwa muri uru rubanza ni: - Ugusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano- Inyungu n’indishyi zatswe muri uru rubanza. - Ikibazo cy’irangizarubanza by’agateganyo n’igihano gihatira kwishyura.
IMITERERE Y’URUBANZA. [1]. Kuwa 26/12/2016 MANIZABOYO yagiranye amasezerano y’isoko n’ikigo cy’amashuri Alliance Technical, yo kubagemuriye ibikoresho byo kwifashisha bavugurura inyubako z’izo bakoreragamo bikaba bigaragara kuri facture yishyuza yo kuwa 08/03/2017 igaragaza ibikoresho byagemuye ; [2]. MANIZABAYO Jean Baptiste yabandikiye amabaruwa iyo kuwa 8/03/2017 niyo kuwa 24/04/2017 barinangira. Akaba aregeye Urukiko rw’ubucuruzi arusaba kubategeka kumwishyura amafaranga yibikoresho yagemuye ndetse bamwishyure n’indishyi zo kumushora mu manza ; [3].Umunsi w’iburanisha ry’ibanze ryo kuwa 25/09/2017 uregwa ntiyitaba urukiko ntampamvu, urega asaba ko urubanza ruburanishwa adahari, maze hasuzumwa ibi bikurikira:♦ Ko urubanza rwaburanishwa uregwa adahari,♦ Kwishyura umwenda remezo ,♦ Indishyi zinyuranye ;
IMITERERE Y’URUBANZA