Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka. 19].Me MUKAZITONI Constance uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi asaba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka, kubwo guhemukirwa no gushorwa mu manza ntampamvu bingana na 5.000.000 frw. Asoza asaba ko urubanza rwarangizwa by’agateganyo ngo kuko umwenda wemewe mu masezerano ; [20].NEMEYABAHIZI Jean Baptiste n’umwunganira Me MPIRIKANYI Gaspard baburanira Entreprise NEMEYABAHIZI Jean Baptiste bavuga ko amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa n’urega ntashingiro zifite ngo kuko ntaho bishingiye. Baboneraho gusaba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bingana na 2.000.000 frw kubera gushorwa mu manza ntampamvu, nyamara bakavuga ko urega yafatanya na TWAHIRWA Jean Claude kwishura ayo amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka basabye ; [21].Rusuzumye indishyi amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa n’uregwa, rusanze ntashingiro bifite kuko, Entreprise NEMEYABAHIZI Jean Baptiste ariyo nyirabayazana w’imanza kubera kutishyura umwenda ibereyemo Coopérative DUHAHIRANE Gisozi, ibyo bigashimangirwa no kutubahiriza amasezerano Entreprise N.J.B ; [22].Hamaze gusuzumwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa na MUKAZITONI Constance uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi, rusanze bifite ishingiro, nyamara bikagenwa n’Urukiko mubwitonzi n’ubushishozi bwarwo kuko ibyasabwe ari ikirenga. Ibyo bigakorwa hashingiwe kungingo ya 258 CC LIII (Igitabo cyagatatu cy’urwunge rw’amategeko mboneza mubano) iteganya ko igikorwa cy’umuntu cyagirije undi, nyiracyo agomba kubiryozwa ; [23].Bityo Entreprise NEMEYABAHIZI Jean Baptiste ikishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa na MUKAZITONI Constance uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi angana na 800.000 frw. Naho irangizarubanza ry’agateganyo ntiri tanzwe kuko ari nta cyakwangirika kuburyo budasubirwaho kubisa, nkuko biteganywa n’ingingo ya 213 y’Itegeko N°21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano,iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ;