URUBANZA RUJURIRIRWA Ingingo Z'Urugero

URUBANZA RUJURIRIRWA. [2] Ku bijyanye n’uko ikirego kitagombaga kwakirwa, Urukiko rubanza rwasanze ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yiyemerera ko Me NDUTIYE Yussuf yaba yarashatse kubunga gusa akavuga ko umuntu uhagarariye uruhande rumwe atari gushobora kubunga. Ku bijyanye n’umwenda wishyuzwa, Urukiko rwasanze ko hari inyandiko eshatu zanditse na SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd isaba URBAN MOTORS Ltd kuyigemurira ibicuruzwa, izo nyandiko zikaba ari iyo kuwa 19/10/2014 ya Frw 6.762.000, iyo kuwa 15/12/2014 ya Frw 7.050.000 n’iyo kuwa 19/12/2014 ya Frw 4.500.000. Rwasanze kandi ko hari sheki eshatu zatanzwe na SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd, iyo kuwa 19/10/2014 ya Frw 6.762.00, iyo kuwa 15/12/2014 ya Frw 7.050.000 n’iyo kuwa 19/12/2014 ya Frw 4.500.000. Rwasanze ko URBAN MOTORS Ltd yaravuze ko umwenda ukomoka kuri izo sheki zitishyuwe kuko basanze kuri konti ya SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd nta mafaranga ariho gusa yavuze ko kuri sheki ya 19/10/2014 hishyuwe Frw 4.000.000, bityo izo sheik zikaba ari ibimenyetso bihagije bihamya umwenda kuko SIMBA TYRE QUICK CENTRE Ltd itigeze ihakana ko atariyo yatanze izo sheki. Rwasanze ko kuba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko yajyaga yishyura mu ntoki nta gaciro byahabwa mu gihe itagaragaza aho yishyuriye amafaranga avugwa kuri ziriya sheki. Rwemeza ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd igomba kwishyura URBAN MOTORS Ltd Frw 14.492.000 agaragara kuri sheki eshatu yo kuwa 19/10/2014, kuwa 15/12/2014 no kuwa 19/12/2014 yatanze ntizibikuzwe. Rwemeza ko igomba no kwishyura indishyi zibariwe ku ijanisha rya 15% ku mwaka kuva kuwa 19/01/2015 kugeza kuwa 24/05/2016, ni ukuvuga amezi 16 ahwanye na Frw 2.898.400. Rwemeza kandi ko igomba kwishyura Frw 100.000 y’ikurikiranarubanza, Frw 700.000 y’igihembo cy’Avoka no gusuzbiza Frw 50.000 y’igarama URBAN MOTORS Ltd yatanze irega.