Umwenda wishyuzwa na ECOBANK RWANDA LTD Ingingo Z'Urugero

Umwenda wishyuzwa na ECOBANK RWANDA LTD. 5] Me RUSANGANWA Jean Bosco avuga ko ECOBANK RWANDA LTD yagurije RWEMA NDAYISENGA Kennedy 16.500.000Frw, bakorana amasezerano ku wa 06/05/2009. Avuga ko RWEMA atishyuye uyu mwenda. Avuga ko ku wa 22/07/2011 KARAMBIZI Pierre yasabye ECOBANK RWANDA LTD kumwemerera kwishyura iyo nguzanyo, ku wa 16/09/2011 hakorwa amasezerano yo kwimurira inguzanyo kuri KARAMBIZI Pierre. Avuga ko KARAMBIZI atishyuye nk’uko yabisezeranye, ko ariyo mpamvu RWEMA NDAYISENGA Kennedy, KARAMBIZI Pierre, na NYIRABUDERI Ester bishyuzwa 17.221.238Frw. [6] KARAMBIZI na NYIRABUDERI bavuga ko bakurirwaho inyungu z’ubukererwe bakishyura umwenda uvugwa mu masezerano KARAMBIZI Pierre yagiranye na ECOBANK RWANDA LTD. KARAMBIZI Pierre avuga ko impamvu asaba gukurirwaho inyungu z’ubukererwe ari uko atigeze ahabwa iyo nguzanyo, ngo icyo yakoze ni ukwishingira RWEMA wahawe amafaranga. [7] Amasezerano yo ku wa 06/05/2009 agaragaza ko ECOBANK RWANDA LTD yagurije RWEMA NDAYISENGA Kennedy 16.500.000Frw. Amasezerano y’ubwishigire yo ku wa 06/05/2009 agaragaza ko KARAMBIZI Pierre yishingiye inguzanyo yahawe RWEMA NDAYISENGA Kennedy. Andi masezerano y’ubwishingire yakozwe ku 06/05/2009 agaragaza ko NYIRABUDERI Ester yishingiye inguzanyo yahawe RWEMA NDAYISENGA Kennedy. Ibaruwa yo ku wa 16/09/2011 ECOBANK RWANDA S.A. yandikiwe KARAMBIZI Pierre igaragaza ko ECOBANK RWANDA S.A. yemereye KARAMBIZI Pierre kwimurirwaho inguzanyo yari yahawe RWEMA NDAYISENGA Kennedy, ikaragaza k’uwo mwenda wimuwe ungana na 10.500.180Frw, ikanavuga uko KARAMBIZI azawishyura. Iyi baruwa ikaba yarasubizaga iyo KARAMBIZI Pierre yari yandikiye ECOBANK RWANDA LTD ayisaba kumuha igihe nk’umwishingizi, akishyura umwenda wahawe RWEMA NDAYISENGA Kennedy. Izi nyandiko zose akaba ari ibimenyetso byatanzwe na ECOBANK RWANDA LTD. [8] Ingingo ya 552 CCLIII igira iti : “ Uwishingiye undi aba yiyemeje imbere y’ugomba kwishyurwa kuzamwishyura mu gihe ugomba kwishyura ubwe azaba atabikoze”.Ingingo ya 560 CCLIII igira iti : « Uwishingiye undi ashinzwe kwishyura ugomba kwishyurwa gusa iyo ugomba kwishyura atashoboye kubikora, ubwishyu bugomba kubanza gushakwa mu bintu by’ugomba kwishyura, keretse rero uwamwishingiye yariyemereye kuzahita yishyura bitabaye ngombwa ko ubwishyu bubanza gushakwa mu bintu by’ugomba kwishyura, cyangwa se na none akaba yariyemeje ubufatanye bw’umwenda n’ugomba kwishyura w’iremezo, icyo gihe inkurikizi z’ibyo yiyemeje zigenwa hakurikijwe amahame agenga imyenda ifatanijwe ». Ingingo ya 553 CCLIII, mu gika cya mbere, igira i...