Umwenda wishyuzwa na BK Ltd Ingingo Z'Urugero

Umwenda wishyuzwa na BK Ltd. 4] Me HABAMENSHI Anastase avuga ko BK Ltd yagurije HAKIZIMANA Vedaste 2.500.000Frw ariko uyu ntiyishyura nk’uko amasezerano abiteganya. Avuga ko yagombaga kwishyura bitarenze ku wa 21/08/2013. Yavuze ko umwenda HAKIZIMANA Vedaste arimo ugeze kuri 2.997.034Frw. [5] Amasezerano y’iguriza yo ku wa 13/09/2012 yashyikirijwe urukiko na BK Ltd agaragaza ko BK Ltd yagurije HAKIZIMANA Vedaste 2.500.000Frw, yagombaga kwishyura mu mezi 24. Historique ya konti ya HAKIZIMANA Vedaste igaragaza ko arimo umwenda ungana na 2.997.034Frw.[6] Ingingo ya 64 y’Itegeko n° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, ivuga ko amasezerano akozwe mu buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ingingo ya 80 (igika cya 2) y’iryo tegeko ikavuga ko « iyo igihe cyo gukora ibisabwa mu masezerano kigeze, kutabikora bifatwa nko kwica amasezerano ». [7] BK Ltd yumvikanye na HAKIZIMANA Vedaste ko umwenda ahawe azawishyura mu mezi 24 (ingingo ya 2 y’amasezerano). Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 13/09/2012. Biragaragara ko HAKIZIMANA Vedaste atubahirije igihe cyo kwishyura yasezeranye na BK Ltd, kuko amezi 24 yarangiye atararangiza kwishyura. Ibi bikaba bivuga ko HAKIZIMANA Vedaste atubahirije amasezerano yagiranye na BK Ltd. Bityo hashingiwe ku masezerano y’iguriza, no ngingo z’amategeko zimaze kuvugwa hejuru, HAKIZIMANA Vedaste agomba gutegekwa kwishyura BK Ltd 2.997.034Frw y’umwenda remezo n’inyungu.