UMUSORO K’UMUTUNGO UTIMUKANWA Ingingo Z'Urugero

UMUSORO K’UMUTUNGO UTIMUKANWA. ⮚ Buri muntu wese ufite umutungo utimukanwa cyangwa yarawuragijwe kandi abifitiye impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka yishyura umusoro ku mutungo utimukanwa. Aha umuntu ukodesha ubutaka ntarebwa n’uyu musoro kuko yishyura amahoro y’ubukode bw’ubutaka ku mwaka.⮚ Uyu musoro wishyurwa hakuikjwe agaciro ku isoko k’ubutaka, inyubako n’ibindi byongerera umutungo utimukanwa ubwiza n’agaciro.⮚ Igipimo gikurikizwa mu kubara uyu musoro buri mwaka ni agaciro ku isoko k’umutungo utimukanwa ukagabanyije n’igihumbi (/1000).Uyu musoro wishyurwa ute? Intambwe ya mbereKuzuza urupapuro rumenyekanishirizwaho umusoro ku mutungo utimukanwa ukarujyana ku biro by’Umurenge bitarenze tariki ya 31 Werurwe ku mwaka wa mbere w’isoreshwa.Intambwe ya kabiriKumena uburyo bune bwo kugena agaciro ku isoko k’umutungo utimukanwa: