Uburyozwe bwa SINGURANAYO Gérard na MUJAWIYERA Marie Ingingo Z'Urugero

Uburyozwe bwa SINGURANAYO Gérard na MUJAWIYERA Marie. 7] Amasezerano yo ku wa 16/09/2008 agaragaza ko SINGURANAYO Gérard yishingiye IBARUSHIMBABAZI Damien, akagaragaza ko MUJAWIYERA Marie yasinye nk’umugore wa IBARUSHIMBABAZI Damien, akaba rero atari umwishingizi. [8] SINGURANAYO Gérard agomba gutegekwa gufatanya kwishyura na IBARUSHIMBABAZI Damien, kuko mu masezerano yabaye umwishingizi kandi akaba atarigeze asaba urukiko ko ubwishyu bwabanza gushakwa mu mutungo w’uwo yishingiye. Ibi urukiko rurabishingira ku ngingo za 552, 560, 561, na 101CCLIII. Ingingo ya 552 CCLIII igira iti : “ Uwishingiye undi aba yiyemeje imberey’ugomba kwishyurwa kuzamwishyura mu gihe ugomba kwishyura ubwe azaba atabikoze”.Ingingo ya 560 CCLIII igira iti : « Uwishingiye undi ashinzwe kwishyura ugomba kwishyurwa gusa iyo ugomba kwishyura atashoboye kubikora, ubwishyu bugomba kubanza gushakwa mu bintu by’ugomba kwishyura, keretse rero uwamwishingiye yariyemereye kuzahita yishyura bitabaye ngombwa ko ubwishyu bubanza gushakwa mu bintu by’ugomba kwishyura, cyangwa se na none akaba yariyemeje ubufatanye bw’umwenda n’ugomba kwishyura w’iremezo, icyo gihe inkurikizi z’ibyo yiyemeje zigenwa hakurikijwe amahame agenga imyenda ifatanijwe ». Ingingo ya 561 CCLIII igira iti : « Ugomba kwishyurwa ashobora guhatirwa kubanza gushaka ubwishyu mu bintu by’ugomba kwishyura w’iremezo gusa iyo uwishingiye undi abisabye ako kanya agitangira gukurikiranwa mu bucamanza ».Ingingo ya 101 CCLIII igira iti :. « Ugomba inshingano ku buryo bw’ubufatanye, ashobora kwihitiramo kwishyuza umwe mu bayigomba kandi uyu ntashobora kumuhatira kuyimugabanya n’abandi ».