Uburanira INGABIRE Carine asaba ko ikirego cya GT Bank Rwanda Ltd kitahabwa ishingiro kubera ko atagomba kuregwa kubera ko Ingingo Z'Urugero

Uburanira INGABIRE Carine asaba ko ikirego cya GT Bank Rwanda Ltd kitahabwa ishingiro kubera ko atagomba kuregwa kubera ko yayaimenyesheje ko FIECO Ltd irimo gukoresha inguzanyo ibyo itagombaga gukora irabyirengagiza ntiyagira icyo ibikoraho ikaba ahubwo igomba kumuha indishyi z’akababaro akanahabwa 50% z’umutungo we kubera ko yatandukanye na KAREMANGINGO Gonzalve. Ibibazo bigomba gusuzumwa mu rubanza- Kumenya niba umwenda uregerwa ufite ishingiro- Kumenyi niba INGABIRE Carine atagomba kuregwa- Kumenya niba amafaranga y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’Avocat afite ishingiro