Ububasha bw’urukiko Ingingo Z'Urugero

Ububasha bw’urukiko. 5] Me MUTSINDO Tom yabwiye urukiko ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ngo kuko agaciro k’imodoka ziburanwa karengeje 20.000.000Frw. [6] Ikirego urukiko rwashyikirijwe ni « uguhatira JACAJU CARGO LLC kubahiriza amasezerano y’ubwikorezi …, amafaranga ya entreposage n’indishyi ». Ingingo ya 3 y’Itegeko n° 59/2007 ryo ku wa 16/12/2007 rishyiraho inkiko z’ubucuruzi rikanagena imiterere, imikorere n’ububasha bwazo, mu gace kayo ka 7° ivuga ko inkiko z’ubucuruzi zifite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu. Agaciro mu mafaranga kagomba gusuzumwa ntabwo ari ako ibintu byikorewe, ahubwo ni ako amasezerano y’ubwikorezi. Urega yagaragaje ko ikiguzi cy’ubwikorezi yakorewe na JACAJU CARGO LLC ari USD 5244. Ubu 1$ rivunja 606FRW, bivuga ko 5144$ avunja 3.007.264Frw, aya mafaranga akaba ariko aciro k’amasezerano y’ubucuruzi urukiko rwaregewe. Ibi bikaba bivuga ko uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.