SORAS S.A. ifite uburengazira bwo kurega ALUPA Ingingo Z'Urugero

SORAS S.A. ifite uburengazira bwo kurega ALUPA. 3] Amasezerano n° 010/792/1/000981/2009 yiswe « caution de bonne fin », mu ngingo yayo ya mbere SORAS S.A. yiyemeje kuba umwishingire wa ALUPA. Iyo ngingo ya mbere igaragaza ko SORAS S.A. yishingiye ALUPA kuyishyurira kugeza ku mafaranga 2.403.604Frw y’ingwate yo kurangiza neza isoko yahawe n’Akarere ka RULINDO. Ingingo ya kane y’amasezerano ikavuga ko mu gihe SORAS S.A. izaba yishyuye ayo mafaranga izaba ifite uburenganzira bwo kuyishyuza ALUPA. Amasezerano n’ingingo ya 567 CCLIII bigaragaza ko SORAS S.A. ifite uburenganzira bwo kurega ALUPA mu gihe yaba yarishyuye amafaranga yavuzwe hejuru. Ingingo ya 567 CCLIII ivuga ko umwishingire wishyuye ashobora kuregaugomba kwishyura w’iremezo, ubwishingire bwaba bwaratanzwe ugomba kwishyura abizi cyangwa atabizi.