Rwemeje Ingingo Z'Urugero

Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na UBURIYEMUYE Jean Damascène bufite ishingiro;
Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwa IRUTAMAGENO Pie Narcisse bufite ishingiro;
Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bw’abazungura ba NSENGIYUMVA Vincent nta shingiro bufite;
Rwemeje ko inzu iburanwa iri mu kibanza nº 1555 giherereye mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ari iya UBURIYEMUYE Jean Damascène yagurishije IRUTAMAGENO Pie Narcisse;
Rwemeje ko amasezerano y’ubugure yabaye ku wa 05/08/1998 hagati ya UBURIYEMUYE Jean Damascène na IRUTAMAGENO Pie Narcisse agumanye agaciro kayo;