MURENGEZI Ingingo Z'Urugero

MURENGEZI mu mwanzuro ujurira avuga ko ibyo Urukiko Rwisumbuye ruvuga bifite ishingiro kubera ko ibivugwa mu ngingo ya 10 y’amasezerano inyuranye n’ingingo ya 140 y’itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ivuga ko “iyo havutse impaka hagati y’umukozi n’umukoresha impaka zikemurwa n’intumwa z’abahagarariye abakozi iyo bahari byananirana bikajya ku mugenzuzi w’umurimo, bityo ngo ntabwo ibyo bibazo bijya mu bukemurampaka kuko atari ibibazo by’ubucuruzi kandi itegeko n° 005/2008 ryo ku wa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi ribisobanura ko ryashyiriweho ibibazo by’ubucuruzi.