Kumenya niba Urukiko rubanza rutasuzumye neza ibiteganwa mu ngingo za 3 na 6 z’amasezerano, hamwe n’ingaruka yabyo Ingingo Z'Urugero

Kumenya niba Urukiko rubanza rutasuzumye neza ibiteganwa mu ngingo za 3 na 6 z’amasezerano, hamwe n’ingaruka yabyo. 5] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko mu ngingo ya 3 y’amasezerano yagiranye na RGL SECURITY SERVICES, LTD, nta nshingano n’imwe iyireba iteganijwemo, ariko nyamara ibiyikubiyemo aribyo Urukiko rubanza rwashingiyeho icyemezo cyarwo, ruvuga ko UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD itubahirije ibiyiteganijwemo. UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isanga ibivugwa muri iyi ngingo ya 3 y’amasezerano, byose bireba “THE CONTRACTOR” ariwe RGL SECURITY SERVICES, LTD, ko ntahavugwa na hamwe “THE CLIENT” ariwe UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD. [6] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ivuga ko inshingano yo guhana amakuru iteganijwe mu ngingo ya 6 y’amasezerano, yo ireba impande zombi, ko itari inshingano y’umwihariko yayo gusa, ko RGL SECURITY SERVICES, LTD nayo irebwa cyane n’iyo nshingano, itashobora kuvuga ko mu gitondo cyo kuwa 06/04/2015 cyakurikiye umunsi w’ubujura, itabumenye, kandi nyamara hari ibimenyetso by’imanza uwo mukozi wayo yasobanuyemo itariki ubujura bwakoreweho n’ukuntu yafashwe n’abakoresha be aribo RGL bakamukubita bagahamagaza na Police ( uko biri mu gika cya 5 cy’Urubanza RPA 0437/15/TGI/NYGE kuri page yarwo ya 2, n’ibisobanurwa mu bika bya 1, 7 na 9 by’urubanza RP 0239/15/TB/NYG). [7] Uwajuriye akomeza asobanura ko mu biteganijwe n’ingingo za 3 na 6, nta na hamwe hagaragara ukubuza uruhande urwo arirwo gutanga ikirego mu Rukiko, ko kandi kuba amasezerano y’uburinzi yateguwe na RGL SECURITY SERVICES, LTD (contrat modèle, adhérant) n’iyo yakomerezwa kubyo itateganije (Nul ne peut se prévaloir de sa propre turpitude).[8] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isoza iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko nk’uko biteganijwe mu ngingo ya 84 y’Itegeko n° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ibyerekeranye n’inshingano magirirane, bikaba bitahuzwa n’ingingo ya 3 y’amasezerano y’Uburinzi, kuko inshingano zikubiye muri iriya ngingo zireba gusa “THE CONTRACTOR”. Hanyuma ingingo ya 6 y’amasezerano ikaba itanga inshingano kuri bose, ariko nyamara ku munsi wa mbere tariki ya 06/04/2015, mu gitondo, RGL SECURITY SERVICES, LTD yamenye ubujura bwari bwaraye bukozwe n’umukozi wayo, nk’uko byasobanuwe mu gika cya 5 cy’imikirize y’urubanza RPA 0437/15/TGI/NYGE, ku rupapuro rwa rwa 2 n’ibindi bisobanuro bigaragara mu bika byavuzwe; bikaba rero bigaragara ko RGL SECURITY SERVICES, LTD na UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, bombi bamenye ikibazo cy’ubujura ku munsi umwe bucyeye ku itariki ya 06/04/2015, ndetse banahuruza Police...