Kumenya niba irangizarubanza ry’agateganyo ryifujwe ryakwemerwa Ingingo Z'Urugero

Kumenya niba irangizarubanza ry’agateganyo ryifujwe ryakwemerwa. 12]. Mu iburanisha ry’uru rubanza, Me Rwenga Etienne yasabye urukiko kuzategeka irangiza rubanza ry’agateganyo ku byerekeranye n’umwenda remezo ungana na 7,500,000frw. Kuri iyi ngingo, ingingo ya 212 CPCCSA iteganya ko « irangizwa ry’agateganyo ryemezwa n’urukiko rubyibwirije ndetse nta ngwate, iyo (…) ikiburanwa ari umwenda wemewe mu rubanza n’uregwa». Kuba rero ikimenyetso umwenda uvugwa ushingiyeho atari inyandiko mvaho cyangwa se ngo uregwa abe yarawemereye mu rukiko, rusanga ntacyo rwaheraho rutegeka irangiza rubanza ry’agateganyo, bityo rero kubera iyo mpamvu rikaba ritemejwe n’urukiko;