Kumenya niba indishyi zemejwe, zifite ishingiro Ingingo Z'Urugero

Kumenya niba indishyi zemejwe, zifite ishingiro. 19] SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD isobanura iyi mpamvu yayo, ivuga ko Urukiko rubanza rwayitegetse guha HABIMANA Robert indishyi z’akababaro za Rwf 1,000,000 na Rwf 800,000 y’igihembo cya avoka nyamara nta bimenyetso yabitangiye nk’uko narwo rwabyivugiye mu gika cya 10 cy’urubanza. SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD ikaba isanga Urukiko ruburanisha rushingiye ku bimenyetso n'amategeko, bikaba bitumvikana ukuntu rutanga indishyi zidafitiwe ikimenyetso na mba.