Kumenya niba hagombaga kwishyurwa agaciro k’imodoka cyangwa kuyisana Ingingo Z'Urugero

Kumenya niba hagombaga kwishyurwa agaciro k’imodoka cyangwa kuyisana. 9] SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD ishingira ku biteganwa n’ingingo ya 27 y'itegeko-teka nimero 20/75 ryo kuwa 20 Kamena 1975 ryerekeye ubwishingire, n’ingingo ya 44 y'ingingo rusange z'amasezerano y'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bigenzwa na moteri ku butaka ya CORAR; ivuga ko Urukiko rwayitegetse kwishyura agaciro k’imodoka karenze ako yari igejejeho igihe yakoraga impanuka kuko rwayitegetse kwishyura Rwf 15,000,000 zihwanye n'agaciro kishingiwe (valeur assurée), nyamara n'iyo bibaye ngombwa kwishyura agaciro, umwishingizi yishyura gusa agaciro ikinyabiziga gifite ku munsi cyakoreyeho impanuka. SAHAM ikemeza ko imodokaya Robert itari ifite ako gaciro kemejwe ku munsi kuwa 02/10/2014, kari munsi yayo. [10] HABIMANA Robert yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, ashingiye ku biteganwa n’ingingo ya 64 y’Itegeko no 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano rivuga ko amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. kandi ko agomba kubahirizwa nta buriganya; agasanga agaciro ka Rwf15.000.000 k'imodoka ni akagaragazwa na contrat d'assurance yo kuwa 21/03/2014, kandi na none ko SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD itigeze igira impaka kuri ako gaciro mu iburanisha ry’ururbanza ijuririra, uretse guhakana gusa responsabilité yayo. Asoza iyi myiregurire, avuga ko amasezerano bagiranye niyo akemura impaka ku bayagiranye kandi akaba n'itegeko kuri bo. UKO URUKIKO RUBIBONA [11] Rushingiye kuba ingingo ya 44 y'ingingo rusange z'amasezerano y'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bigenzwa na moteri ku butaka ya CORAR, iteganya ko SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD idakwiye kwishyuzwa agaciro karenze ako imodoka yari ifite igihe yakoze impanuka, no kuba ingingo ya 27 y'itegeko-teka nº 20/75 ryo kuwa 20 Kamena 1975 ryerekeye ubwishingire, iteganya ko « Ubwishingire bw’ibintu ni amasezerano y’indishyi. Umubare w’indishyi ntushobora na rimwe gusumba agaciro k’ikintu cyishingiwe ku munsi icyago kibereyeho. » Runashingiye ku biteganwa n’ingingo ya 64 y’Itegeko nº 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011, igena ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya.” No kuba mu masezerano y’abab baburanyi, yo kuwa 21/03/2014, hemejwe ko ni haba impanuka, nyira ikinyabiziga agomba guhita abimenyesha inzego za Polisi zishinzwe umutekano mu muhanda, kugira ngo zikore inyandiko- mvugo y’uko impanuka yabaye; [12] Rusanga kuba HABIMANA Robert yakoze ibyo yasa...