Kumenya niba hagombaga gukorwa “contre-expertise” y’impamvu y’impanuka Ingingo Z'Urugero

Kumenya niba hagombaga gukorwa “contre-expertise” y’impamvu y’impanuka. 5] SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD isobanura muri iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ko Robert amenyekanisha impanuka muri CORAR yavuze ko ngo imodoka yari iparitse ikamanuka nta mu chauffeur urimo, ikagenda ikagwa munsi y’umuhanda naho Inyandiko-Mvugo yakozwe na Polisi ikavuga ko yasize adashizemo fereyamu (freins à main) neza ikaza kubaranguka, mu gihe umuhanga wa SAHAM yarerekanye ko ibyo bitashoboka ukurikije aho bavuga ko imodoka yari iparitse. SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD isanga rero ko Urukiko rubanza rwari gukemuza izi mpaka na “expertise”, ariko rwanga kubikora kandi rwarabisabwe na SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD. [6] HABIMANA Robert yiregura kuri iyi mpamvu, avuga ko icyateye impanuka cyagaragajwe na Procès-Verbal de Synthèse Accident de roulage, ko ari “uburangare bwa HABIMANA Robert wari waparitse iyo modoka kuko atashyizemo neza freins à main, akayizamura igice bikayiviramo kugenda byongeye hari hacuramye”; HABIMANA Robert agasanga iyi mpamvu yagaragajwe n’umuyobozi ubishinzwe kandi ubifitiye ububasha; ko rero inyandiko SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD ivuga ko ari iy’umuhanga wayo, nta kuri kurimo, ntaho ihuriye n’impanuka yabaye kandi n’uwayikoze, kuba ari umukozi wa SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD, nta kindi yari kuvuga uretse gushaka icyarengera umukoresha we. Asanga na none, gusaba ko hakorwa “contre-expertise” nta shingiro yabyo kuko ntacyo yaba igamije mugihe hari inyandiko mvaho igaragaza icyateye iyo mpanuka.UKO URUKIKO RUBIBONA [7] Rushingiye ku bisabwa na SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD muri iyi mpamvu yayo y’ubujurire, no ku myiregurire ya HABIMANA Robert; rushingiye kuba ntacyo SAHAM ASSURANCE RWANDA, LTD irugaragariza nk’inenge ry’inyandiko-mvugo y’impanuka yakozwe n’ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano mu mihanda, uretse kuba gusa ko umuhanga wa SAHAM yakoze raporo itandukanye n’iya Polisi; runashingiye kuba ingingo ya 76 na 77 z’Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ziteganya ko “Ubuhamya bw’abahanga ni ubugamije guha urukiko ibisobanuro bishingiye ku bumenyi kimwe n’umwanzuro urenze ubumenyi busanzwe bw’umucamanza mu kazi ke bitewe n’uko ibiburanwa bishingiye ku buhanga bwihariye.” (76) Kandi ko “Kugira ngo Urukiko ruce urubanza rwaregewe rushobora, gutegeka umuhanga cyangwa abahanga gusuzuma no gutanga ibitekerezo ku bintu bifitanye isano n’urwo rubanza kandi bijyanye n’umwuga wabo.” [8] Rusanga nta mpamvu Urukiko rubanza rwagaragarijwe, ituma rukenera ubuhanga busumbye inyandiko-mvugo y’urwe...