Kuba Urukiko rubanza rwirengagije ukwiyemerera kwa UWIMANA Béatha kw’umwenda abereyemo LIVAGI, LTD Ingingo Z'Urugero

Kuba Urukiko rubanza rwirengagije ukwiyemerera kwa UWIMANA Béatha kw’umwenda abereyemo LIVAGI, LTD. 4] LIVAGI, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko Urukiko rubanza rwirengagije ukwiyemerera kwa UWIMANA Béatha ko asigayemo LIVAGI, LTD umwenda wa Rwf 342,400, ngo rubishingireho, runashingire ku biteganwa n’ingingo ya 110 y’Itegeko nº 15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, rwemeze ko ikirego cya LIVAGI, LTD gifite ishingiro. Ikindi kikaba aruko mu masezerano UWIMANA Béatha yavuze ko yemera, atigeze agaragaza aho yaherewe Rwf 200,000 n’uburyo yayishyuye kugira ngo akurwe mu mwenda yemera. [5] UWIMANA Béatha yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga ko idafite ishingiro, kuko yemeye koko ko asigayemo LIVAGI Rwf 342,400, ibyo bikaba byanemejwe n’Urukiko rubanza, ariko uwo mubare ukaba atariwo mwenda LIVAGI, LTD yaregeye. Akomeza gusobanura ko amasezerano yakoranye na LIVAGI, LTD, kuwa 14/04/2014, yari aya Rwf 1,000,000 nubwo LIVAGI, LTD yaje nyuma kwandikaho 2 mu mwanya wa 1, ngo bigaragare ko ari Rwf 2,000,000; ariko kandi ayo mafaranga 200,000 akaba yari muri iyo Rwf 1,000,000 basinyiye amasezerano, gusa ngo n’uko yayaherewe kuri banki, hatabaye inyandiko ko ayahawe UKO URUKIKO RUBIBONA [6] Rushingiye kuri bisobanuro bitangwa n’ababuranyi kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya LIVAGI, LTD, rushingiye ku isesengura ryakozwe n’Urukiko rubanza ku birebana n’amasezerano ababuranyi bagiye bakorana, hamwe n’amafaranga yagiye atangwa, cyane cyane ibisobanuwe mu bice bya [5], [6] na [12] by’imikirize y’urubanza rwajuririwe; rusanga nk’uko ingingo ya 9 y’Itegeko ryavuzwe haruguru, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igena ko “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.” Rusanga ntacyo LIVAGI, LTD igaragaza muri ubu bujurire, kivuguruza ibyemejwe n’Urukiko rubanza, ndetse n’amafaranga ivuga ko UWIMANA Béatha yiyemereye, akaba ari nayo yategetswe nk’umwenda asigayemo LIVAGI, LTD ; bityo koko iyi mpamvu, ikaba nta shingiro ifite.