Kuba Urukiko rubanza rwaranze guha agaciro imyiregurire ya LIVAGI, LTD irebana n’ihindagurika ry’ibiciro by’impu Ingingo Z'Urugero

Kuba Urukiko rubanza rwaranze guha agaciro imyiregurire ya LIVAGI, LTD irebana n’ihindagurika ry’ibiciro by’impu. 10] LIVAGI, LTD isobanura muri iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ko Urukiko rubanza rutahaye agaciro ibyo yarugaragarije, uko igiciro cy’uruhu cyagendaga gihindagurika bitewe n’isoko, rukemeza gusa imvugo ya UWIMANA Béatha y’uko igihe kimwe yaguriwe kuri Rwf 750/Kg, ubundi agurirwa kuri Rwf 800/Kg, aho kwemeza imbonerahamwe yakozwe na LIVAGI, LTD uko yagiye igaragaza ibihe bitandukanye UWIMANA Béatha yagiye yishyura. LIVAGI, LTD isanga na none, uko kwemeza kw’Urukiko ko amasezerano yateganije amafaranga angana na Miliyoni imwe aho kuba miliyoni ebyiri, bikwiye gusuzumanwa ubushishozi mu bujurire, kuko bidasobanutse uburyo hasibwa rimwe hanyuma UWIMANA Béatha agashira umukono ku masezerano. [11] UWIMANA Béatha yiregura avuga ko impamvu Urukiko rubanza rutemeje iby’ihindagurika ry’ibiciro by’impu, n’uko LIVAGI, LTD itigeze imumenyesha ko ibiciro byahindutse kugira go nabo bahindure amasezerano, cyane ko babaga bari kumwe hafi buri gihe, bityo hakaba hagomba gukurikizwa ibiciro byumvikanweho, aribyo biri mu masezerano. Akomeza gusobanura ko, ku birebana n’amasezerano yo kuwa 14/04/2014 LIVAGI, LTD ivuga ko itasibye “imwe” kuri miliyoni, bitahabwa agaciro, kuko kuri ayo masezerano LIVAGI, LTD iburanisha, ariyo ubwayo yiyandikiye hasi ko “solde dette” ari Rwf 1,464,250, kuko iyo byari kuba bumvikanye miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu na bine na Magana abiri na mirongo itanu, ntabwo “solde dette” yari kuba ayongayo, ahubwo bari kwandika Rwf 2,464,250. UKO URUKIKO RUBIBONA [12] Rushingiye ku myiregurire y’impande zombi kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya LIVAGI, LTD, runashingiye na none ku ngingo ya 9 rwashingiyeho mu mpamvu zibanziriza iyi, rusanga ibimenyetso bifatika ababuranyi bashyikirije Urukiko, yaba urw’Ibanze, yaba uru rw’ubujurire, ari amasezerano bagiranye, cyane cyane ayo kuwa 14/04/2014. Rusanga kuba aya masezerano, uretse inenge yo gusiba inyuguti rimwe, ababuranyi bombi bayemeranwaho. [13] Kuba rero aya masezerano yateganyije ko igiciro cy’uruhu ari amafaranga magana inani ku kilo (Rwf 800/Kg), no kuba atigeze ateganya ko icyo giciro kizahindurwa n’uko isoko ry’impu rizaba rihagaze, nk’uko n’ingingo ya 64 y’Itegeko nº 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano, igena ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya.” Rusanga ntaho rwahera rwemeza ibindi biciro, bitari ibyateganijwe mu ma...