Kuba Urukiko rubanza rwahaye agaciro imyiregurire ya UWIMANA Béatha yo kubeshya aho kuyisesengura rutahure ukuri Ingingo Z'Urugero

Kuba Urukiko rubanza rwahaye agaciro imyiregurire ya UWIMANA Béatha yo kubeshya aho kuyisesengura rutahure ukuri. 7] LIVAGI, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa HUYE rwahaye agaciro imyiregurire y’ibinyoma ya UWIMANA Béatha, aho kuyisesengura ngo rutahure ukuri, cyane aho UWIMANA Béatha yemeje ko yayigemuriye Kgs 1563 y’impu, kuri Rwf 750/Kg kandi bidashoboka kuko uruhu rw’inka imwe rutashobora gupima ibiro birenze Kgs 25, bikaba bitumvikana ukuntu umuntu umwe yabagisha inka 63 ku munsi, kandi iryo bagiro ridashobora kubikora. LIVAGI, LTD ikomeza gusobanura ko UWIMANA Béatha yongeye kubeshya ko kuva ku itariki ya 14/04/2014 kugeza kuwa 21/04/2015 yagemuye Kgs 1981, bikaba nabyo bidashoboka kuko bias nk’aho yamuye ibiro birenze igihumbi ku munsi umwe; ibi nyamara bikaba bivuguruzwa n’imbonerahamwe yakozwe na LIVAGI, LTD na UWIMANA Béatha akaba yayemeraga kuko niyo yagenderwagaho yishyura, hagakurwa amafaranga y’uruhu bitewe n’igiciro, akaba yari ayisigayemo Rwf 1,261,350 nk’uko byagaragajwe n’imibare impande zombi zakoze, bitegetswe n’Urukiko; ariko na none ruza kubirengaho. [8] UWIMANA Béatha yiregura kuri iyi mpamvu avuga ko idafite ishingiro kuko yakoze imbonerahamwe, ayereka Urukiko rubanza, ko kuva kuwa 03/12/2013 kugeza kuwa 12/04/2014, yagemuriye LIVAGI, 1,563 T, kandi ibyo bikaba bigaragara ko bitakozwe umunsi umwe nk’uko LIVAGI, LTD iri kubivuga. Akomeza gusobanura ko imvugo ya LIVAGI, LTD y’uko hari amafaranga bemeranijweho, itari ukuri, kuko nta mafaranga bigeze bemeranwaho, kuko batumvukanye no ku biciro. UKO URUKIKO RUBIBONA [9] Rushingiye ku bisobanuro bitangwa n’ababuranyi bombi kuri iyi mpamvu y’ubujurire, runashingiye ku biteganijwe n’ingingo ya 9 yavuzwe haruguru, rusanga LIVAGI, LTD irega muri ubu bujurire, igahakana ibyo Urukiko rubanza rwashingiyeho, ariko ntirwerekane ibimenyetso rushingiraho bivuguruza ibyo urwo Rukiko rwashingiyeho, cyangwa nibura yerekane ibimenyetso byashingirwaho kugira ngo hemezwe imvugo yayo. Rusanga rero iyi mpamvu y’ubujurire idafite ishingiro.