Kuba Urukiko rubanza rwafashe icyemezo cy’inama ya sosiyete uko kitari Ingingo Z'Urugero

Kuba Urukiko rubanza rwafashe icyemezo cy’inama ya sosiyete uko kitari. 15] MUJYAMBERE Olivier asobanura iyi mpamvu ye y’ubujurire, avuga ko Urukiko rubanza rwafashe ibyakozwe mu nama uko bitari, kuko muri iyo nama hari umurongo w’ibyigwa byinshi, harimo ko hagaragayemo ubushake bwo kugurisha imigabane hamwe n’ibyagombaga kubanza gukorwa (declaration of intent with conditions). MUJYAMBERE Olivier asanga ntacyo BIGWIZIMANA Vincent yari gukora atabanje kwuzuza ibyumvikanweho byasabwe mbere y’uko habaho igurishwa ry’imigabane, aribyo kubanza gukora “evaluation” ya sosiyete igaraza umutungo wayo n’amadeni ifitiye abandi; bityo rero ko Urukiko rubanza ntaho rwashingiye rwemeza ko habayeho ubugure, kandi nta bwishyu bwabayeho. [16] BIGWIZIMANA Vincent yiregura kuri iyi mpamvu ya kabiri y’ubujurire bwa MUJYAMBERE Olivier, avuga ko iyi mpamvu yirengagiza ibiteganwa mu ngingo ya 264 CCLIII, kuko ubugure bwarabayeho, ko icyari gisigaye cyari ukwishyura gusa, kandi icyakerereje kumwishyura n’uko nawe aterekanye ko yigeze gutanga imigabane ye muri sosiyete, ariko ntibyabujije ko aza kuyishyurwa. Ikindi BIGWIZIMANA Vincent yongera n’uko ibyagombaga gukorwa nka “audit”, “evaluation of profit and loss”, bitari condition “sine qua non” y’ubugure, kuko bigaragara neza ko ubugure bwarabaye, kandi nta “condition” y’ubwo bugure yateganijwe, ko ibyateganijwe ni kugira ngo impande zombi ziganaye inyungo cyangwa igihombo bya sosiyete. UKO URUKIKO RUBIBONA [17] Rushingiye ku bisobanuro bitangwa n’ababuranyi bombi kuri iyi mpamvu y’ubujurire, runashingiye ku isesengura rwakoze ku mpamvu ya mbere y’ubujurire, rusanga Urukiko rubanza rutasobanukiwe nabi ibikubiye mu nyandiko-mvugo y’inama ya sosiyete ESCO, LTD yo kuwa 07/01/2014 nk’uko byasobanuwe haruguru; ko ubushake bw’abanyamigabane, amategeko agenga amasezerano y’ubugure, bisobanura neza ko habayeho ubugure bw’imigabane ya MUJYAMBERE Olivier muri ESCO, LTD. Rusanga rero, ntacyo Urukiko rubanza rwirengagije mu mategeko y’amasezerano.