Kuba Urukiko rubanza rutagaragaje igikuraho inyungu n’ububasha bya MUJYAMBERE Olivier Ingingo Z'Urugero

Kuba Urukiko rubanza rutagaragaje igikuraho inyungu n’ububasha bya MUJYAMBERE Olivier. 8] MUJYAMBERE Olivier asobanura iyi mpamvu ye ya mbere y’ubujurire, avuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, mu kwemeza ko adafite inyungu n’ububasha bwo kurega BIGWIZIMANA Vincent, rutagaragaje ikibimukuraho. MUJYAMBERE Olivier asanga urwo Rukiko rwafashe ibintu uko bitari, bituma rukora nabi isesengura, aho rwavuze ko “ku birebana no gusuzuma niba urega nyuma yo kugurisha imigabane ye afite inyungu…”, kandi rwarasobanuriwe ko nta bugure bwari bwakabaye, kuko Inyandiko-Mvugo y’inama yo kuwa 07/01/2014 idashobora gufatwa nk’amasezerano y’ubugure (contract of sale/contrat de vente), ikaba na none igaragaramo ibyizwemo, byari ukwiga ku bintu, hanemezwa ibigomba kubanza gukorwa kugira ngo hazabe ayo masezerano y’ubugure. [9] BIGWIZIMANA Vincent yiregura avuga ko ku rwego rwa mbere MUJYAMBERE Olivier yamureze gukuza izina rye kuri konti ya sosiyete ESCO, LTD nta bubasha abifitiye kandi batabyumvikanyeho, gusahura amafaranga ya sosiyete basangiye akayiyitirira, anasaba ko ategekwa kugarura umutungo wa sosiyete amaze gukoresha; MUJYAMBERE Olivier akaba yatanze ikcyo kirego yirengagije ko yari yaramugurishije imigabane yey yose kuwa 07/01/2014 nk’uko byashyizwe mu Nyandiko-Mvugo y’inama y’abanyamigabane yateranye uwo munsi.[10] BIGWIZIMANA Vincent avuga ko ibi bisobanura ko kuva kuri iyo tariki ya 07/01/2014, MUJYAMBERE Olivier ntiyari akiri umunyamigabane muri sosiyete ESCO, LTD, ko nta n’uburenganzira cyangwa inshingano z’abanya migabane yari agifitemo; bityo ko nta nyungu cyangwa ububasha bwo kumuregera ibyo yise ngo amafaranga yabikuje kuri konti ya ESCO, LTD batabyumvikanyeho, cyangwa ngo yaravanywe ku basinya kuri iyo konti. [11] BIGWIZIMANA Vincent akomeza gusobanura ko mu nama y’abanya migabane ya ESCO, LTD yo kuwa 07/01/2014, hari ku murongo w’ibyigwa “kugurisha imigabane k’umwe mu bagize ESCO, LTD”, icyemezo cyafashwe kuri iyo ngingo kikaba, “MUJYAMBERE Olivier yemeye kugurisha imiganae yose ingana na 1350 ifite agaciro ka Rwf 1,350,000 na BIGWIZIMANA Vincent.” Hakaba ahriho Urukiko rubanza rwashingiye, runashingiye ku ngingo ya 264 CCLIII, rwemeza ko MUJYAMBERE Olivier yagurishije imigabane ye. Hakaba kandi muri iyo nama, hizwemo “Kwishyura umwenda ESCO, LTD ibereyemo MUJYAMBERE Olivier no kugabanya inyungu imirimo irangiye n’uko bizakorwa”, ibi, bikaba byari ingaruka z’uko MUJYAMBERE yari avuye muri ESCO, LTD. UKO URUKIKO RUBIBONA [12] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya MUJYAMBERE Olivier no ku myiregurire ya BIGWIZIMANA Vincent, rushingiy...