Ku nshingano y’Akarere yo kwishyura inyemezabuguzi mu gihe cy’iminsi 15 Ingingo Z'Urugero

Ku nshingano y’Akarere yo kwishyura inyemezabuguzi mu gihe cy’iminsi 15. Urukiko rushingiye ku ngingo ya 98 y‘Itegeko n° 12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta iteganya ko ingingo rusange z’amasezerano ziteganya kuri buri bwoko bw’isoko, imiterere y’ibikorwa bizishyurwa mu byiciro binyuranye n’umubare w’ibyiciro kandi ko uko byagenda kose, kwishyura inyemezabuguzi yose igomba kwishyurwa ntibigomba kurenza iminsi mirongo ine n’itanu (45), ingingo ya 101 y’iryo tegeko n° 12/2007 igateganya ko hatabangamiwe ibivugwa mu ngigo ya 89 y’iri tegeko, kwishyura bigomba gukorwa iyo uwegukanye isoko yatanze inyemezabuguzi yerekana umubare w’amafaranga yishyuza, n’ingingo ya 80 igika cya 2 y’Itegeko N° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano iteganya ko iyo igihe cyo gukora ibisabwa mu masezerano kigeze, kutabikora bifatwa nko kwica amasezerano. rusanga ingingo ya 4 y’amasezerano y’ababuranyi iteganya ko Akarere kagombaga kwishyura inyemezabuguzi mu minsi cumi n’itanu kuva gashikirijwe iyemezabuguzi, inyemezabuguzi zikaba zarashikirijwe Akarere kuva ku wa 25/08/2015 kazishyura ku wa 07/01/2016, nyuma y’amezi ane, bityo Akarere katarubahirije inshingano yo kwishyura ku gihe kasezeranyije kandi kutacyubahiriza ari ukwica amasezerano nkuko ingingo 80 igika cya 2 y’Itegeko N° 45/2011 ivuzwe muri iki gika ibiteganya.