Ku nshingano ya Property Mode Rwanda Ltd yo kwinjiriza Akarere 1.388.245.570 frw Ingingo Z'Urugero

Ku nshingano ya Property Mode Rwanda Ltd yo kwinjiriza Akarere 1.388.245.570 frw. Urukiko rushingiye ku ngingo ya 80 igika cya 2 y’Itegeko N° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano iteganya ko iyo igihe cyo gukora ibisabwa mu masezerano kigeze, kutabikora bifatwa nko kwica amasezerano, rusanga Property Mode Rwanda Ltd mu ngingo ya 6 y’amasezerano yariyemeje kwinjiriza Akarere amafaranga 1.388.245.570 frw, ariko ikaba yarakinjirije 266.228.110 frw gusa, kutageza amafaranga yakemereye ari ukutuzuza neza inshingano yayo. Kuba ababuranyi baramaze igihe baganira ku miterere y’isoko ariko ntibakureho iyo nshingano yo kwinjiza uwo mubare, Property Mode Rwanda Ltd yaragumanye inshingano yo kuwugeza nkuko yawiyemeje, ntacyayikuyeho iyo nshingano,. Nanone nta kimenyetso kigaragaza ko Akarere kakiriye amafaranga y’ibirerane angana n’asigaye kuyo yari yiyemeje, bityo yarishe inshingano yamasezerano. B. Kubyerekeranye n‘inyungu Property Mode Rwanda Ltd yishyuza Akarere ka Kicukiro