Ku ndishyi zisabwa na Ruzindana Abraham Ingingo Z'Urugero

Ku ndishyi zisabwa na Ruzindana Abraham. 11] Ruzindana Abraham arasaba indishyi z’akababaro za 3.000.000 frw, igihembo cy’avoka n’ikurikirana rubanza bya 2.000.000 frw, ndetse na 500.000 frw y’igihano gihatira kwishyura buri kwezi k’ubukererwe. Uru Rukiko rurasanga indishyi Ruzindana Abraham asaba nta kigaragaza ko ari zo akwiriye koko, bityo akaba agenewe mu bushishozi bw’urukiko 1.000.000 frw y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’avoka mu rwego rwa mbere no mu bujurire, indishyi z’akababaro za 500.000 frw, ndetse n’igihano gihatira kwishyura gihwanye na300.000 frw kuri buri kwezi k’ubukererwe.