Ku ndishyi zisabwa na Nyiramaliza Esperance Ingingo Z'Urugero

Ku ndishyi zisabwa na Nyiramaliza Esperance. 15] Nyiramaliza Esperance arasaba ko urukiko rwategeka Sunday Andrew kwishyura 100.000frw buri kwezi k’ubukererwe mu kwishyura indishyi urukiko ruzagenera Nyiramaliza Eperence hashingiwe ku ngingo ya 216 CPCCSA. Indishyi z’akababaro zihwanye na 2.000.000frw kubera gushorwa mu manza ku maherere. Indishyi z’ikurikiranarubanza 500.000frw na 500.000frw y’igihembo cya Avoka. [16] Sunday Andrew we avuga ko ku birebana n’indishyi ngo zo gushorwa mu manza ku maherere, iz’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka, Nyiramaliza asaba ko ntazo akwiriye, kuko niwe wahisemo kujya mu manza bitari ngombwa kuko ibyo aregera nta shingiro bifite, kuko yanze kuva ku izima mu kujuririra urubanza azi neza ko ibyo aburana ntaho bihuriye n’ukuri. [17] Uru Rukiko rurasanga nta ndishyi Nyiramaliza Esperance yahabwa, kuko rusanga impamvu ze z’ubujurire zitahabwa ishingiro.