Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwanze gusobanura impamvu yatumye rutemera ibimenyetso byatanzwe na Nyiramaliza Esperance Ingingo Z'Urugero

Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwanze gusobanura impamvu yatumye rutemera ibimenyetso byatanzwe na Nyiramaliza Esperance. 8] Nyiramaliza Esperance avuga ko Nk’uko bimaze kugaragazwa, hari ibimenyetso byinshi biri muri dosiye , harimo biriya byarondowe hejuru, n’ibyatanzwe n’uregwa byerekana inenge z’inyandiko zisabirwa guteshwa agaciro, ariko nk’uko bigaragara mu icarubanza, urukiko rwabirenzeho, ruvuga ko ntabyo Nyiramariza Espérance yatanze. [9] Sunday Andrew we avuga ko ibimenyetso Nyiramaliza Esperance yagombaga gutanga bikaba byaragombaga kugaragaza amategeko atarubahirijwe, hamwe n’uburiganya bwakoreshejwe. Nyamara nk’uko bigaragara mu mwanzuro ibyo yita ibimenyetso n’ubu yongeye gutanga ku rwego rw’ubujurire, bigizwe n’inyandiko zakozwe n’abandi bantu, hamwe n’izo Umuhesha w’Inkiko Sunday Andrew yagiye abasubiza, ibyo bikaba bitagaragaza uburiganya no kunyuranya n’amategeko. [10] Uru Rukiko rurasanga ntacyo urukiko rwaciye urubanza rujuririrwa rwari gusobanura kirenze ibyo rwasobanuye kandi cyanagaragajwe n’uru Rukiko mu mpamvu y’ubujurire bwa mbere, kuko Nyiramaliza atigeze agaragariza urukiko icyo anenga izo nyandiko zose zagaragajwe. Iyi mpamvu y’ubujurire na yo ikaba nta shingiro yahabwa.