Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwageneye Bisekere Ezechias indishyi za 10.000 frw gusa Ingingo Z'Urugero

Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwageneye Bisekere Ezechias indishyi za 10.000 frw gusa. 4] Bisekere Ezechias avuga ko urukiko rwasanze harabaye ikosa ryo kwica amasezerano yo kubitsa ariko nyirabayazana Banki y’Abaturage Ltd ntaryozwe uwo yakoreye ikosa uko byakabaye, rukamugenera indishyi za 10.000.000 frw gusa. Ko hakurikizwa ingingo ya 258 CCIII na 64 na 64 y’itegeko rigenga amasezerano. [5] Banki y’Abaturage y’u Rwanda Ltd ivuga ko itabaye nyirabayazana yo kwica amasezerano cyane ko itigeze inaba partie mu masezerano mbonezamikorere yo kuwa 02/05/2008 hagati ya Bisekere na Aparude akaba kandi ari Bisekere ubwe wishyuriye uwo bashakanye. Ko ku bijyanye n’indishyi zikomoka ku mafaranga 1.960.000 frw ya Bisekere, ko Banki yagaragaje byimazeyo ko ari we wayohereje kuri konti y’ikimina, ndetse ntanabashe kugaragaza ikimenyetso simusiga cy’uko iseswa ry’amasezerano ye na Aparude ryakomotse ku kuba BPR yarakuye ayo mafaranga kuri konti ye, ngo anahereho anabisabira indishyi z’igihombo yagize nk’uko n’umucamanza yabisobanuye, ko ariko yamugeneye indishyi zidasobanutse za 10.000.000 frw, kandi Banki yaragaragaje ko ari we ubwe wiyishyuriye ikimina cy’umugore we kugira ngo arusheho kugirirwa icyeizere na Banki, ko gucibwa indishyi kwa Banki ari akarengane gakabije. [6] Aparude yo ivuga ko mu mwanzuro wa Bisekere nta na hamwe yajuririrye Aparude ko ahubwo igira ibyo isabwa bitanatangiwe ibisobanuro. Ko ibyo Bisekere asaba nta shingiro bifite kuko asaba indishyi zidafite ishingiro ry’ubujurire bwe cyane cyane ko no mu mwanzuro we aniyemerera ko ari we wishe amasezerano. [7] Mu mwanzuro w’ubujurire wa Bisekere, ntaho bigaragara ko yemeye ko ari we wakuye kuri konti ye 1.960.000 frw yishyurira umugore we mu kimina nk’uko Banki ibivuga. Ntaho rero uru Rukiko rwahera rwemeza ko ari Bisekere wakuye amafaranga kuri konti ye ayashyira kuri konti y’icyo kimina kivugwa, cyane ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda nta kimenyetso igaragaza cyaba bordereau de retrait yakozwe na Bisekere kuri ayo mafaranga cyangwa se bon de transfert kuri iyo compte y’ikimina yaba yarakozwe na Bisekere Ezechias. [8] Na ho ku bijyanye n’uko Bisekere avuga ko indishyi za 10.000.000 frw Banki y’Abaturage y’u Rwanda yaciwe ari make ugereranyije n’igihe amaze, uru Rukiko rurasanga nta wamubujije kuregera inkiko zibifitiye ububasha hakiri kare, kuko guhuzagurika kwe arega ahatariho cyangwa arega uwo atagombaga kurega bitamuha uburenganzira bwo kubara inyungu yari akwiriye kuba yarakuye kuri ayo mafaranga kugeza magingo aya, nk’uko bisobanurwa neza na adage ivuga ko: “Nul ne peut invoquer sa ...