Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwaciye urubanza rufata ibyemezo bivuguruzanya Ingingo Z'Urugero

Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwaciye urubanza rufata ibyemezo bivuguruzanya. 11] Nyiramaliza Espérance avuga ko ku gika cya 13, urukiko rwafashe icyemezo rugaragaza ko inzitizi zatanzwe n’uregwa rusobanura ko icyaregewe ari ugutesha agaciro inyandiko atari ukurangiza urubanza, ko kandi ikiburanywa kidashingiye ku masezerano azimya impaka kuko ikiregerwa cyerekeye inyandiko zakozwe na Sunday Andrew nk’umuhesha w’inkiko, bityo ikirego kikaba gikwiye kwakirwa. Ariko urukiko rugeze ku gika cya 19 cy’icarubanza, rurivuguruza ruvuga ko inyandiko Nyiramariza asaba ko ziteshwa agaciro zigaragaza ko ibyo aburana bijyanye no kurangiza urubanza, atari byo yaregeye. [12] Avuga ko iki cyemezo cya kabiri kikaba kivuguruje kiriya cya mbere kandi byombi bishingiye ku mpamvu zimwe (inyandiko zisabirwa guteshwa agaciro). Iri vuguruzanya rikaba ritesheje ireme uru rubanza, akaba ari yo mpamvu ibyemezo byafashwe kuri ubu buryo bikwiye guhindurwa nk’uko byasobanuwe mu rubanza RCOMAA 0008/05/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku italiki 26/04/2006, cyane cyane ku mpamvu zatanzwe kuri Rusanze ibanziriza iya nyuma ku rupapuro rwa 4, rusobanura ko igihe hari imikirize y’urubanza yivuguruza ku buryo bukabije kandi bugaragarira buri wese ku buryo binatuma ireme (soubstance) y’imikirize y’urubanza ubwarwo ihinduka, urwo rubanza rugomba gufatwa nk’urutagaragaza na busa impamvu rushingiyeho. [13] Urega avuga ko Urukiko rwaciye urubanza rufata ibyemezo bivuguruzanya, uregwa asanga atari ukwivuguruza ahubwo ari ugushimangira ko Nyiramaliza yabuze ibimenyetso byerekana inenge ziri mu nyandiko asaba ko ziteshwa agaciro, bityo Urukiko rukaba nta kundi rwari kubigenza kuko rugomba guca urubanza ku cyaregewe gusa. [14] Icyo urukiko rwavuze mu gika cya 19 cy’urubanza rujuririrwa, ni uko ibyo Nyiramaliza yasabaga rwasanze ari ibijyanye no kurangiza urubanza, kandi akaba atari byo yaregeye, kandi ko bitashingirwaho mu gutesha agaciro inyandiko yaregeye. Ingingo ya 7 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko :« Umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine. » Uru Rukiko rurasanga rero urukiko mu rubanza rujuririrwa rutarivuguruje kuko kuba mu gika cya 13 rwaravuze ko icyaregewe ari ugutesha agaciro inyandiko atari ukurangiza urubanza, ari na byo rwasubiyemo mu gika cya 19 cy’urwo rubanza aho rwavuze ko ibyo Nyiramaliza yasabaga rwasanze ari ibijyanye no kurangiza urubanza, kandi akaba atari byo yaregeye, kandi ko bitashingirwaho mu gutesha agaciro inyandiko yaregeye. Ntaho rero b...