Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rutasobanuye impamvu yatumye rutemera ibimenyetso byatanzwe na Nyiramaliza Esperance Ingingo Z'Urugero

Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rutasobanuye impamvu yatumye rutemera ibimenyetso byatanzwe na Nyiramaliza Esperance. 3] Nyiramariza Esperance avuga ko ku byerekeye inzu ya Station ya Essence y ‘i Kayonza, Hari ibaruwa yo ku wa 04/12/2014, bamwe mu bazungura ba Kagabo François hatarimo Nyiramariza Espérance bandikiye uwitwa Hakizimana Jean bamusaba kwishyura amafaranga yasigaye bamugurisha Station ya Essence ya Kayonza; Avuga na none ko hari ibaruwa yo ku wa 04/12/2014, uwitwa Hakizimana Jean yandikiye Huissier Sunday Andrew amusaba guhagarika cyamunara yari yarateganyije ku italiki 09/12/2014 agurisha Station ya essence iri Kayonza, amumenyesha ko itakiri mu maboko y’abazungura ba Kagabo kubera ko hashize amezi 11 ayiguze 110.000.000frw kandi yamaze kwishyuraho 50.000.000frw, hakaba hasigaye 60.000.000frw ku mugereka wayo ashyiraho inyandiko y’abazungura bagurishije iriya Station ya essence Kayonza. [4] Avuga kandi ko hari ibaruwa yo ku wa 05/12/2014, Huissier Sunday Andrew yandikiye Hakizimana Jean amumenyesha ko atemera ibyo yamusaba ko adashobora guhagarika cyamunara iteganyijwe ku italiki 09/12/2014; Akomeza avuga ko hari n’ inyandikomvugo yo ku wa 09/12/2014, Huissier Sunday Andrew yanditse agaragaza ko cyamunara yari iteganyijwe uwo munsi yasubitswe kubera ko umubare w’abantu bateganywa n’amategeko utageze; Asobanura ko hari inyandikomvugo yakozwe n’Umuhesha w’Inkiko Sunday Andrew ku italiki 12/01/2015 avuga ko ashyikirije bene Runiha Pierre amafaranga yo gucungura inzu iriho Station ya essence iherereye Mukarange-Kayonza mu rubanza RCOM 0533/13/TC/NYGE –RCOMA0144/14/HCC, ariko iyi nyandiko ntigaragaze igihe ubwo bucungure bwakorewe n’ababukoze; Asoza avuga ko hari inyandikomvugo yo ku wa 06/01/2015, Huissier Sunday Andrew yakoze yegurira bene Kagabo François umutungo ugizwe na Station ya Kayonza kubera ko bayicunguye. Ariko nk’uko bigaragara nta nyandiko yerekana igihe n’aho buriya bucungurwe bakorewe n’abukoze. [5] Sunday Andrew yiregura avuga ko ibyakozwe mu irangiza ry’urubanza Rcom 0533/13/TC/Nyge ku birebana na Station ya essence iherereye i Kayonza, byubahirije icyemezo cy’Urukiko, ndetse na NYIRAMARIZA ubwe yakiriye amafaranga yo gucungura Station nk’uko yagenwe n’Urukiko, bityo icyo kibazo kikaba cyararangiye. Ku birebana n’inzu yo ku Giporoso, aho ibyakozwe byagarukiye byahagaritswe na NYIRAMARIZA ubwe, nyuma yaho hakorwa amasezerano azimya impaka zo kurangiza urubanza Rcom 0533/13/TC/Nyge. [6] Ku byerekeye inzu iri i Remera ku Giporoso, urega avuga ko hari inyandikomvugo yo kuwa 05/01/2015 Sunday Andrew yakoze yerekana ko yagurishije mu cyamunara inzu ya...