Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urega atumva ko hongeye gupimwa uburemere bw’ibyuma Ingingo Z'Urugero

Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urega atumva ko hongeye gupimwa uburemere bw’ibyuma. 7] Ruzindana avuga ko kuri iyi ngingo umucamanza yagendeye ku marangamutima ntiyashishoza kugira ngo Ruzindana yishyurwe. Ko kuba Imana Steel idahakana ko Ruzindana yayigemuriye ibyuma kandi ikemera ko itamwishyuye bitwaje ko ibiro yagemuraga byongerwaga ariko ntitange ibimenyetso by’uburyo byongerwaga n’uwabyongeraga uwo ari we cyane ko byabaga biri mu maboko yabo no mu bubasha bwabo, ko uko kwiyemerera ko babyakiriye ntibanamwishyure yari impamvu ikomeye yo kugira ngo Ruzindana yishyurwe ariko umucamanza ntiyabiha agaciro. Ko kuba ibyo byuma byarongeye gupimwa ntabyo azi kuko iyo babipima ahari baba baragize icyo babyumvikanaho yaba kwemera kwishyurwa hakurikijwe ibiro babonye cyangwa gusubirana ibyuma bye ntibabyakire. [8] Imana Steel ivuga ko ibyo urukiko rwavuze mu gika cya 6 cy’urubanza rujuririrwa, ko ari byo byatumye urukiko nyuma yo gushishoza bihagije rwasanze hari ikibazo cy’uburemere bw’ibyuma na byo bikagira ingaruka ku mafaranga aregerwa, ko hagaragajwe ikinyuranyo hifashishijwe za factures kandi umucamanza akaba yarashingiye ku nyandiko yakozwe na DPC wa Bugesera na yo igaragara muri dosiye. [9] Yaba urubanza rujuririrwa cyangwa Imana Steel nta n’umwe ugaragaza ibimenyetso ko ibyo byuma byakuwe mu modoka yabizanye, bigashyirwa mu yindi bikongera gupimwa Ruzindana Abraham ahibereye. Kuba nta kimenyetso uregwa abigaragariza rero, ntaho uru Rukiko rwashingira rwemeza ko ubwo ibyuma byapimwaga bwa kabiri, ibiro Imana Steel yabonye ari byo Ruzindana yari yayigemuriye koko. Ingingo ya 3 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko: “ Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana.” Iyi mpamvu y’ubujurire, ikaba yahabwa ishingiro.