Ku mpamvu y’ubujurire y’uko hari abantu hanze bahinduraga ibipimo by’umunzani Ingingo Z'Urugero

Ku mpamvu y’ubujurire y’uko hari abantu hanze bahinduraga ibipimo by’umunzani. 3] Ruzindana Abraham avuga ko uregwa yavuze ko habayeho uburiganya mu gihe umunzani wabaga urimo gupima hari abantu babaga bari hanze y’uruganda barimo guhindura ibipimo by’umunzani, anavuga ko hari ibyo Ruzindana yemera bijyanye n’ibyiganywe akaba yaranabisinyiye kuri police ya Nyamata. Avuga ko umucamanza atagombaga kubiha agaciro ngo agendere ku magambo gusa adafite ikimenyetso na kimwe cy’ukuntu umunzani bapimiraho uri mu kigo imbere ari n’abakozi ba Company bawukoresha, ngo bahindukire kandi bavuge ko hari abandi Bantu batari n’aho bari hanze y’ikigo barimo guhindura ibipimo by’umunzani ntibanafatwe ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera, na cyane ko icyo kigo gifite abasekirite. Ko kandi niba bari babonye icyo kibazo batari kwirirwa banakira ibyo byuma. Ko kuba barabyakiriye ari uko bemeraga ibyo bavuga ko bongeye bagapimura, ko we ntabyo azi aheruka ibya mbere ibindi akaba ari bo babyikoreye. Ko kuvuga ko hari ibyo yasinyiye kuri police ya Nyamata nta kimenyetso kibihamya cyangwa inyandikomvugo y’umugenzacyaha yasinyweho nyuma yo kurahira. [4] Imana Steel Ltd yo ivuga ko ibipimo byagiye bihinduka kuko uko camion yagaragazaga ibipimo byarahindukaga igihe babipimuye mu yindi modoka bikaba byaragragajwe kandi akaba atarigeze abivuguruza. Ko ku bufatanyacyaha buvugwa, hari abahunze ubutabera bagikorwaho iperereza. [5] Mu gika cya 5 cy’urubanza rujuririrwa, urukiko rwavuze ko icyemeza ko ibiro by’ibyuma byahindurwaga uburemere ari ibaruwa yo kuwa 01/07/2015 DPC wa Bugesera yandikiye urega bagaragaza ko hari ibibazo bijyanye n’uburemere bw’ibiregerwa. Uru Rukiko rurasanga ibi Atari byo iyo baruwa ivuzwe haruguru ivuga, kuko ivuga ko : “ Wakiriwe kuwa 29/05/2015, uregwa na Makabuza Olivier uhagarariye Imana Steel, murimo mupfa ibiro by’ibyuma bishaje wabagemuriye, na we akavuga ko umwishyuza byinshi, abagira inama yo kugana inkiko, bakaguha recu y’biro bemera wabazaniye, turakugira inama yo gukomeza mu nkiko.” Ntaho iyi baruwa ya DPC wa Bugesera yigeze yemeza ko ibiro by’ibyuma Ruzindana yagemuriraga Imana Steel byahinduriwe uburemere nk’uko urukiko rwabivuze. Byongeye kandi, mu gika cya 8 cy’urubanza rujuririrwa, urukiko rwavuze ko: “ …Rusanga Ruzindana Abraham afitanye ikibazo na Imana Steel Rwanda cy’uko yahinduye ibipimo by’iminzani, ko ibibazo by’ubujura bitasuzumwa n’uru Rukiko..” [6] Mu kirego Ruzindana Abraham yareze, ntaho bigaragara ko yaregeye ubujura. We yaregeye kwishyurwa amafaranga ahwanye n’ibyuma yagemuriye Imana Steel n’indishyi zinyuranye....