Ku iyakirwa ry’ubujurire bwa MUJYAMBERE Olivier Ingingo Z'Urugero

Ku iyakirwa ry’ubujurire bwa MUJYAMBERE Olivier. 4] BIGWIZIMANA Vincent asobanura iyi nzitizi azamuye, avuga ko imyanzuro ya MUJYAMBERE Olivier itubahirije ibiteganwa n’ingingo ya351 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kuko itatanzwe mu buryo bw’inyandiko ihamagara, ahubwo itangwa mu buryo bw’umwanzuro. BIGWIZIMANA Vincent anongeraho avuga ko ikirego shingiro MUJYAMBERE Olivier yashyikirije Urukiko, kitareba BIGWIZIMANA Vincent ku giti cye, kuko ibivugwa byose ari ibyakozwe mu izina rya sosiyete ESCO, LTD, bityo ikaba ariyo yagombaga kuregwa, aho kumurega we. [5] Urukiko, rushingiye kuba ingingo ya 351 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya mu gika cyayo cya mbere, ko “Urega, umwunganira, umuhagarariye cyangwa undi muntu yabihereye ububasha ashyikiriza urukiko ikirego gitangiza urubanza rw’ubucuruzi cyanditse mu buryo bw’urwandiko ruhamagara. Urwandiko ruhamagara rugomba: 1°kwerekana, bikozwe mu buryo bw’imyanzuro ibyemezo byifuzwa; 2° kwerekana amazina y’ababuranyi batumye ikirego gitangwa cyangwa abafitanye isano nacyo; 3° gusobanura mu ncamake imiterere y’ikirego mu buryo bwanditse mu bika bigufi kandi bifite nimero byerekana ingingo uburana ashingiraho ikirego cye;(…)”;[6] Runashingiye kuba isesengura y’imyanzuro ya MUJYAMBERE Olivier igaragaramo ibisabwa byose n’iyi ngingo y’Itegeko (kuri 1º, 2º na 3º), nubwo iyo myanzuro itanditseho ko ari urwandiko ruhamagara, ikaba kandi igaragaraho ko yanamenyeshejwe BIGWIZIMANA Vincent, yakirwa n’umwunganizi we, Me ABIJURU Emmanuel; rusanga nta nenge iyi myanzuro ifite, ku byerekeranye n’ibisabwa n’Itegeko. [7] Rusanga na none, ku birebana n’uwarezwe, uretse ibindi byasuzumwa mu mizi y’urubanza; kuva ku rwego rwa mbere, na hano mu bujurire, MUJYAMBERE Olivier aburana na BIGWIZIMANA Vincent ibirebana n’ibyasezeranwe, nubwo byari byemejwe mu nama ya sosiyete, ariko byarebaga uruhande rugurisha imigabane n’uruhande rugura imigabane. Kuba izi mpande zombi ari zo ziri kuburana muri uru rubanza, ntaho rubona hashingirwaho hemezwa ko uregwa atari we ugomba kuregwa, nk’uko binateganwa mu ngingo ya 224 y’Itegeko nº 07/2009 ryo kuwa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi, igena mu gika cyayo cya mbere, ko “Umunyamigabane w’isosiyete cyangwa uwahoze ariwe ashobora gutanga ikirego, arega sosiyete, abagize Inama y’Ubutegetsi cyangwa umwe mu bayigize cyangwa umukozi mukuru kubera kutubahiriza in...