Ku ishyirwaho ry’umukemurampaka wa gatatu Ingingo Z'Urugero

Ku ishyirwaho ry’umukemurampaka wa gatatu. 5] I&M BANK RWANDA, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko Urukiko rubanza rwemeje ko ikirego cyayo kidafite ishingiro nk’aho nta mpamvu icyo kirego gishingiyeho, kandi nyamara icyayiteye kurega ni uko byari byagaragaye nyuma y’uko imariye gushyiraho umukemurampaka wayo, VUNINGOMA Peter yayandikiye avuga ko hagomba kubanza inzira y’ubwumvikane mbere y’uko abakemurampaka bajyaho, yirengagiza ibiteganijwe mu masezerano yabo. I&M BANK RWANDA, LTD ikaba rero yaje mu Rukiko iyo nzira y’ubwumvikane itagishobotse, hari n’urubanza rwategetse ko habaho ubukemurampaka. [6] I&M BANK RWANDA, LTD ikomeza gusobanura iyi mpamvu yayo, ivuga ko Urukiko rubanza rwabanje kwemeza ko imvugo ya VUNINGOMA Peter idafite ishingiro, ariko ruza na none guhindukira ruvuga ko ikirego cyayo (I&M BANK RWANDA, LTD) kidafite ishingiro; kandi nyamara rwari rukwiye gutegeka ko ubukemurampaka bukomeza, abakemurampaka babiri bamaze gushyirwaho akaba aribo bashyiraho uwa gatatu. [7] VUNINGOMA Peter yiregura avuga ko iyi mpamvu idafite ishingiro kuko Urukiko rubanza rwasobanuye neza ibyo rwashingiyeho, aho rwagaragaje ko VUNINGOMA yubahirije inshingano ze, ashyiraho umukemurampaka wok u ruhande rwe, bityo ko abakemurampaka basabwa n’Itegeko bamaze gushirwaho, ko rero nta mpamvu yo gushiraho undi mukemurampaka bitari ngombwa kuko NARAME Ascia afite inyungu zimwe na VUNINGOMA Peter, cyane na none ko yari umwishingizi we gusa. [8] VUNINGOMA Peter akaba asanga I&M BANK RWANDA, LTD itari ikwiye kumurega kandi yarakoze ibyo yasabwaga, ashyiraho umukemurampaka, na I&M BANK RWANDA, LTD ikaba nayoibyemera. NARAME Ascia ntiyigeze yitabira iburanisha kandi yahamagawe mu buryo bwubahirije amategeko. UKO URUKIKO RUBIBONA [9] Rushingiye ku bisobanuro bitangwa n’impande zombi zaburanye iyi mpamvu y’ubujurire, rushingiye kuba ingingo ya 2 y’Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo igena ko “Ikimenyetso cyo mu rubanza ni uburyo bukoreshwa kugira ngo ukuri kw’ ibyabaye kugaragare.” Rumaze gusuzuma ibyo I&M BANK RWANDA, LTD yasabye Urukiko rubanza, rusanga ibimenyetso biri muri dosiye y’urubanza rwajuririwe (imyanzuro ya I&M BANK RWANDA, LTD…) bigaragaza ko I&M BANK RWANDA, LTD yasabye Urukiko gushyiraho umukemurampaka wa gatatu kuko umwe mu bafitanye ikibazo yanze kumushyiraho. Rusanga rero, kuba Urukiko rubanza rwanze kumushiraho, rukanasobanura impamvu rubyanze, birumvikana ko rwemeje ko ikirego cya I&M BANK RWANDA, LTD kidafite ishingiro. [10] Urukiko...