Ku ihwanya ry’imyenda Ingingo Z'Urugero

Ku ihwanya ry’imyenda ingingo ya 107 y’iryo tegeko n° 45/2011 igateganya ko iyo abantu babiri baberanyemo imyenda, hashobora kubaho ihwanya ryayo riyizimya yombi kandi ko iyo myenda yombi izimangana ku mpande zombi kuva igihe ibereyeho, kugeza ku gaciro kayo kangana. Muri rusange amafaranga Akarere ka Kicukiro kagomba Property Mode Rwanda Ltd ni 6.941.228 frw y‘ingwate, ariko nako kakaba kayigomba 1.141.112 frw y’inyungu, bityo iyo myenda yahwanywa kukigero kingana, Property Mode Rwanda Ltd ikishyura Akarere 6.941.228 frw - 1.141.112 frw = 5.800.116 frw. D. Kubyerekeranye indishyi z’ikurikiranarubanza zisabwa n‘ababuranyi