Ku byerekeye amasezerano COGEAR yagiranye na Rubagumya nyiri modoka Ingingo Z'Urugero

Ku byerekeye amasezerano COGEAR yagiranye na Rubagumya nyiri modoka. 4] Ku munsi wo kuburana uru rubanza washyizwe kuwa 27/01/2011 ababuranyi bose bitabye, COGEAR S.A iburanirwa na Me Kazungu Jean Bosco avuga ko impamvu COGEAR yajuriye ko aruko urukiko rwisumbuye rutashingiye ku masezerano ygiranye na nyiri modoka Rubagumya aho bemeranijwe ko mu gihe umushoferi akoze impanuka yayishyurwa indishyi zose hamwe zingana na 500.000Frw, bityo ko urukiko rwagombaga gukurikiza ibyo abagiranye amasezerano y’ubwishingizi bumvikanye kuko imodoka ya Rubagumya yakoze impanuka ikimwanditseho ;[5] Kuri iyi mpamvu Me Kabasenga uburanira Bayituriki Marcel avuga ko amasezeranoagaragara muri dosiye akaba ari abiri kandi ko aya kabiri agaragaza ko ku mugereka wayo hishyurwa chauffeur na convoyeur ndetse na vignette nayo ikaba ivuga ko abafatiwe ubwishingizi ari abantu 18 + 2 aho bavuze ko bongeyemo 2 personnes occupants ko abo bantu nta bandi ari chauffeur na convoyeur kandi ko COGEAR ariyo ifite ayo masezerano ko ari nayo yagaragaza aho ayo masezerano ahuriye na vignette, kuba hari aho bandikishije ikaramu ku masezerano amwe ntibihure n’andi, kugira ngo Bayituriki abone ayo masezerano ko aruko Cogear yavuze ko imuha 500.000Frw bituma ajya kureba uwafashe ubwishingizi amubwira ko yatanze ubwishingizi bw’abantu 18 kongeraho 2 occupants aribo chauffeur na convoyeur ;[6] Kuri iyi mpamvu urukiko rubona amasezerano yagaragajwe n’ababuranyi bose ndetse agaragara kuri cote ya 8 n’iya 10 afite umutwe w’ayo ko ari « Proposition d’assurance automobile IIIa », ayo masezerano akaba agaragaza ko Rubagumya yagiranye na COGEAR S.A ko imodoka RAA 563D yakoraga taxi nkuko bigaragaramu mbonerahamwe ko yayo masezerano ko imyanya yishyuriwe ubwishingizi ari 18 + 2 occup, bivuze ko imodoka yakoraga akazi ka taxi kandi akaba iri mu bwoko bwa Minibus hishyuriwe abagenzi 18 hongerwamo abandi bantu 2 aribo biswe 2 occupants, ariko hasi kuri kimwe muri ayo masezerano ya Rubagumya na COGEAR agaragara kuri cote ya 8 bikagaragara ko hari ahongewemo inyandiko itagaragara ku yandi masezerano nyamara yarateye kimwe n’ari kuri cote ya 10, aho bongeyemoamagambo ateye atya : « Deces : 500.000Frw, IPT : 500.000Frw, F.M : 50.000Frw pour chauffeur et convoyeur », izi nyandiko zikaba zitagaragara ku yandi masezerano ari kuri cote ya 10 ariko ibindi byose bihuye kandi izi nyandiko bigaragara ko zinditswe n’umuntu umwe usibye ibyo byongerewe ku masezeranoamwe yo kuri cote ya 8, urukiko rukaba rubona ibyongewe ku nyandiko y’amasezerano amwe ntibyandikwe ku yandi bitahabwa agaciro kuko ...