Ku bujurire bwuririye ku bundi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda Ltd Ingingo Z'Urugero

Ku bujurire bwuririye ku bundi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda Ltd. 9] Banki ivuga ko nta ruhare yagize mu iseswa ry’amasezerano hagati ya Aparude na Bisekere, ndetse ko nta nyungu yari ifite zo kwishyurira ikimina Turibamwe, ko bitabujije umucamanza guha Bisekere indishyi za 10.000.000 frw kandi ari we wishyuriye umugore we icyo kimina, ko gucibwa izo ndishyi ari akarengane gakabije. Ko kandi n’iyo haboneka uruhare rwa Banki mu kwimura ayo mafaranga, ko gutanga 10.000.000 frw ari umurengera kuko atakwitwaza ko iki kibazo kimaze imyaka irindwi mu gihe atagishyikirije Banki ngo inanirwe kugikemura. Uru Rukiko rurasanga kugeza ubu nta kimenyetso Banki igaragaza cyerekana ko Atari yo yakuye ayo mafaranga kuri konti ya Bisekere, cyane ko ari na yo inabika bordereaux de retrait cyangwa se amafishi agaragaza uko abakiliya bayo babikuza amafaranga. Kuba itabyerekana rero, ntaho yahera ihakana indishyi yaciwe kuko n’ubwo ivuga ko nta ruhare ifite mu gusesa amasezerano hagati ya Aparude na Bisekere, nta n’ikigaragaza ko iyo ayo mafaranga aba atarakuwe kuri konti ye, aba atarabashije gukora isoko yayasabiye akarirangiza bitabaye ngombwa ko ayo masezerano aseswa. Iyi mpamvu y’ubujurire bwuririye ku bundi rero, bukaba butahabwa ishingiro.