Ku bujurire bwuririye ku bundi butangwa na Cotis Ltd Ingingo Z'Urugero

Ku bujurire bwuririye ku bundi butangwa na Cotis Ltd. 16] Cotis irasaba ko indishyi za 47.061 frw zivanwaho kuko atari yo yishe amasezerano, ko uru rubanza rwategeka n’irangiza rubanza ry’agateganyo kuko Copcom idahakana umwenda ariko ikaba itagaragaza ubushake bwo kwishyura kandi itabuze ubwishyu. Cotis irasaba kandi igihembo cy’avoka ku rwego rwa mbere no ku rwego rw’ubujurire, kingana na 5.500.000 frs. Uru Rukiko rurasanga Cotis Ltd itagaragaza icyakwangirika iryo rangiza rubanza ry’agateganyo riramutse ridatanzwe nk’uko bivugwa mu ngingo ya 213 y’Itegeko Ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Imbonezamubano, iz’Ubucuruzi, iz’Umurimo n’iz’Ubutegetsi, iteganya ko : « irangiza rubanza ry’agateganyo rishobora gutegekwa gusa, bisabwe n’umwe mu baburanyi, ku bintu byose byatsindiwe cyangwa ku gice cyabyo, iyo bsanga iryo rangiza ry’urubanza ritabaye bishobora kwangiriza ku buryo budasubirwaho, umuburanyi usabye ko urubanza rurangizwa by’agateganyo. ». Cotis Ltd kandi ntigaragaza ko ayo isaba ari yo yahembye avoka wayo koko, bityo ikaba igenewe mu bushishozi bw’Urukiko 1.000.000 frw ku rwego rwa mbere no ku rwego rw’ubujurire.