ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Ku birebana n’uburenganzira bw’umuburanyi urega bwo kureka urubanza bikemerwa n’uregwa Ingingo Z'Urugero

ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Ku birebana n’uburenganzira bw’umuburanyi urega bwo kureka urubanza bikemerwa n’uregwa. 4. Mu iburanisha ryo kuwa 12/9/2017 Maitre SINDAYIGAYA Abson uhagarariye MUZIGIRWA Laurent yavuze ko uwo ahagarariye aretse urubanza kubera ko ikibazo yari afitanye na NAEB cyakemuwe mu bwumvikane kuko kuwa 22/8/2017 yagiranye amasezerano y’ubwumvikane na NAEB aho NAEB yemeye kumwishyura 31.617.966frw ndetse ko hari n’ibaruwa yo kuwa 119/2017 umuyobozi wa NAEB yandikiye akarere ka NYARUGURU agasaba gushyira kuri compte ya MUZIGIRWA Laurent amafaranga angana na 10.145.687frw ako karere gafitiye NAEB ngo ku buryo MUZIGIRWA Laurent yizeye kubona icyiciro cya mbere cy’ubwo bwishyu. Maitre MBONIGABA Eulade uhagarariye NAEB avuga ko NAEB ahagarariye yemeye kureka urubanza bikozwe na MUZIGIRWA Laurent kuko ikibazo bari bafitanye cyarangiye mu bwumvikane hakaba hasigaye gusa kumwishyura kandi ko ubushake bwo kwishyura buhari ngo ku buryo ibyo kumwishyura amafaranga ye yose nk’uko yumvikanyweho bitazarenza ukwezi kuva ku munsi habayeho kureka urubanza.6. Ingingo ya 130 y’Itegeko nᵒ 21/2012 ryo kuwa 24/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko kureka urubanza ni ukururegera hanyuma uwareze akavuga ko aretse kuruburana, uwo yaregaga akabyemera ; ko nta ngaruka bigira ku iremezo ry’urubanza, uburenganzira bwo kurega bugumaho ku buryo umuntu ashobora kongera kurega kandi ko kureka urubanza byemewe mu manza zose. Mu gihe iya 131 y’iryo tegeko iteganya ko kureka urubanza bishobora gukorwa no kwemerwa aho urubanza rwaba rugeze hose bikozwe mu nyandiko iriho umukono w’umuburanyi ubwe cyangwa w’umwunganira kandi bikamenyeshwa uwo babaura kandi ko kureka urubanza bishobora no gukorwa mu magambo imbere y’urukiko. Naho iya 132 y’iryo tegeko yo igateganya ko kureka urubanza bikemerwa bituma ibintu bisubira uko byari bimeze ku mpande zombi mbere y’uko urukiko ruregerwa kandi ko uwemeye kureka urubanza aba yemeye kuriha amagarama y’urubanza kugeza igihe rurekewe.7. Urukiko rukaba rusanga ukureka urubanza kwakozwe na MUZIGIRWA Laurent kugomba kwemerwa n’urukiko kubera ko ari uburenganzira bwe yemererwa n’ingingo z’itegeko zivugwa mu gika kibanziriza iki ndetse n’uregwa akaba yaremeye uko kureka urubanza byakozwe n’uwari warareze anemera ko yiteguye kuba yamaze kwishyura mu gihe kitarenze ukwezi kumwe kandi uko kureka urubanza kukaba kwarakozwe mu buryo iryo tegeko riteganya kuko byakozwe mu magambo imbere y’urukiko mu gihe cy’iburanisha ryo kuwa 12/9/2017. Urukiko rurasanga kandi amafaranga ibihumbi mirongo it...