ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA KUMENYA UBURYO NYIRANEZA Antoinette YARI ACUNZEMO UMUTUNGO URIMO INZU IBURANWA Ingingo Z'Urugero

ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA KUMENYA UBURYO NYIRANEZA Antoinette YARI ACUNZEMO UMUTUNGO URIMO INZU IBURANWA. 7. Me URAMIJE James avuga ko icyo uwo yunganira anenga ku mikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye ari uko rwirengagije icyemezo n° 44/00 cyo ku wa 13/3/2000 gishyiraho inama y’ubwishingizi, icyo cyemezo kikaba kigaragaza ko NYIRANEZA Antoinette yagurishije inzu yari ashinzwe gucungira abana ba NYIRIMANA na KANYANGE. Avuga ko kuba MUKUNZI yarashyize umukono ku masezerano y’ubugure bw’inzu iburanwa ntacyo bivuze, kubera ko yari akiri umwana (mineur). 8. MUKUNZI Sylvère avuga ko koko icyemezo cy’ubwishingizi cyasabwe kugira ngo NYIRANEZA Antoinette akurikirane ikibazo by’amafaranga y’ubwiteganyirize ya NYIRIMANA n’ayo muri SORAS, ariko ngo umutungo waragabanyijwe, NYIRANEZA atwara inzu ya NYIRIMANA yari ku Kicukiro n’isambu y’i Masaka. Naho impamvu yasinye ku masezerano y’ubugure, ngo ni NYIRANEZA wabihereranye inama y’ubwishingizi itabizi. 9. NYIRANEZA avuga ko icyemezo cy’ubwishingizi yagisabye kugira ngo akurikirane amafaranga y’ubwishingizi n’ayo muri SORAS, kubera ko abana ba NYIRIMANA na KANYANGE bari bakiri bato kandi bo atarashoboragakubahagararira imbere y’amategeko nta cyemezo yabiherewe. Avuga ko yatse icyo cyemezo kugira ngo ashobore kubakurikiranira amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi ya NYIRIMANA, n’ayo muri SORAS. Avuga ko mushiki wa NYIRIMANA ariwe wakurikiranye iby’icyo cyemezo, kuko yakoraga mu Rukiko, yandikishamo iby’iyo mitungo, ariko ngo we ntiyari azi ko hari ingaruka gifite kuri iyo mitungo. Avuga ko ahubwo yagisabye agiye gukurikirana ikibazo cy’amafaranga y’abo bana muri SORAS no mu Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi, ibyo ngo birarangira. Nyuma ngo nibwo havutse ikibazo cy’uburwayi bw’umwana yasigiwe na NYIRIMANA, uvukana na MUKUNZI Sylvère kuri KANYANGE, uburwayi bwatumye ajya no kuvurirwa hanze, inzu ngo yayigurishije mu rwego rwo kugira ngo imufashe muri ibyo bibazo, kuko ariwe wareraga abo bana bose (abo yabyaranye na NYIRIMANA n’abo NYIRIMANA yabyaranye na KANYANGE). 10. Me RUZINDANA Ignace avuga ko NYIRANEZA na NYIRIMANA basezeranye ivangamutungo rusange, ngo NYIRANEZA yagurishije umutungo yari asangiye n’umugabo we NYIRIMANA aho kuba umutungo yacungiraga imfumbyi, kuko icyemezo cy’ubwishingizi kidashobora gukuraho ko NYIRIMANA yari umugabo wa NYIRANEZA, bityo ngo amasezerano y’ubugure afite agaciro. Avuga kandi ko icyo gihe na MUKUNZI Sylvère yemeye ko umutungo ugurishwa, yakira amafaranga yishyurwaga kuri iyo nzu. 11. BIKORIMANA Firmin avuga ko atumva impamvu amasezerano yateshwa agaciro kandi inzu yaragurish...