Ingoboka yo kohereza urubanza mu bukemurampaka Ingingo Z'Urugero

Ingoboka yo kohereza urubanza mu bukemurampaka. 5] Me BUTARE Emmanuel yavuze ko mu bimenyetso RUBAYIZA Alexis yashyikirije PSF harimo amasezerano, ariko ayo masezerano akaba yarayohereje haburamo urupapuro ruriho ingingo ya 13 ivuga ko amakimbirane yavuka yashyikirizwa ubukemurampaka. [6] Me NDARUHUTSE Janvier yavuze ko iyo ngingo ya 13 ivuga ko impaka zavuka zashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha, ko icyo ari cyo ijambo « adjudication » rivuga. Yongeraho ko RUBAYIZA Alexis atemera ko bajya mu bukemurampaka. [7] Me BUTARE abajijwe icyo amagambo « adjudication/arbitration » ari mu ngingo ya 13 y’amasezerano asobanura, asubiza ko avuga ubukemurampaka. [8] Ingingo ya 10 y’Itegeko n° 005/2008 ryo ku wa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi ivuga ko urukiko rwaregewe ikibazo kijyanye n’amasezerano y’ubukemurampaka rucyohereza mu bukemurampaka mu gihe hari umuburanyi ubisabye mbere y’uko uwo muburanyi atanga imyanzuro ye mu mizi y’urubanza. [9] Me BUTARE Emmanuel avuga ko impamvu yatumye atanga ingoboka atinze ari uko RUBAYIZA yashyikirije PSF amasezerano atuzuye, adafite ingingo ya 13. Iyi mpamvu yatumye PSF ikererwa gutanga ingoboka nta shingiro ifite kubera impamvu zikurikira : nta kigaragaza ko PSF yashyikirijwe amasezerano atuzuye, cyane ko kopi yashyikirijwe urukiko yuzuye. Ariko niyo byaba ari ko byagenze ntibyaba impamvu yo gukererwa gutanga ingoboka kuko amasezerano avugwa ari ayabaye hagati a PSF na RUBAYIZA Alexis, PSF nayo ikaba isanzwe iyafite. [10] Urukiko rurasanga atari ngombwa gusuzuma ko ingingo ya 13 y’amasezerano yabaye hagati ya RUBAYIZA Alexis na PSF ari amasezerano y’ubukemurampaka, kuko PSF yatanze ingoboka ikirerewe, iburanisha mu mizi rigeze hagati. Akaba yaragombaga gutanga iyi ngoboka mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi nk’uko ingingo ya 10 imaze kuvugwa hejuru ibivuga. Kuba atarayitangiye igihe rero bikaba bituma idasuzumwa, ahubwo urukiko rugakomeza kuburanisha urubanza.