Indishyi zisabwa na SIKITU Jérôme Ingingo Z'Urugero

Indishyi zisabwa na SIKITU Jérôme. 10] Amasezerano y’ubwishingire akorwa hagati y’uwishingiye n’uberewemo umwenda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 552 CCLIII. Amasezerano y’iguriza yabaye hagatai ya Banki na RWABUHIHI agaragaza ko SIKITU Jérôme yayasinyeho ku wa 04/4/2007, ariko ntibigaragara ko yasinye nk’umwishingizi. Kandi ingingo ya 555 CCLIII ivuga ko ubwishingire budakekwa, ko bugomba kwemerwa ku buryo bweruye. Akaba rero ntacyo agomba kuryozwa ku mwenda RWABUHIHI Isaac yishyuzwa naBPR LTD. Ibi bikaba bivuga ko indishyi asaba kubera ingendo yakoze zifite ishingiro. Mu bushishozi bw’urukiko BPR LTD igomba kumuha indishyi zingana na 100.000Frw.