Indishyi zisabwa na SAFARI Stephen Ingingo Z'Urugero

Indishyi zisabwa na SAFARI Stephen. 11] Ku bijyanye n’ubukode bw’aho ibintu bibitse, mu iburanisha ry’ibanze ryo ku wa 26/9/2011 ababuranyi bombi babwiye urukiko ko bumvikanye, ko ikibazo gisigaye ari icy’imodoka yangiritse. Mu iburanisha mu mizi ntabwo urega yigeze asaba aya mafaranga y’ubukode, bivuga ko icyo kibazo cyarangiye nk’uko babivuze mu iburanisha ry’ibanze. [12] Urega asaba indishyi zingana na 500.000Frw kuko SAFARI Stephen atega taxi voiture kandi yakagombye kuba agendera muri iyo modoka yangiritse. Izi ndishyi zishingiye ko imwe mu mudoka ya SAFARI yageze i Kigali yangiritse, kandi urukiko ntirwasuzumye iyi ngingo kuko rutayiregewe, bityo n’indishyi ziyishamikiyeho rukaba rutagomba kuzisuzuma. [13] Hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII, indishyi zijyanye n’igihembo cy’Avoka SAFARI Stephen agomba kuzihabwa, kuko ababuranyi bombi bagaragaje ko ibintu yabihawe yaramaze kurega JACAJU CARGO LLC mu rukiko. Mu bushishozi bw’urukiko akaba agomba guhabwa 300.000Frw.